Akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba kigeze gutwara igikombe cy’imihigo mu mwaka w’imihigo wa 2010-2011. Kuva ubwo ntikongeye kugikoraho ahubwo kagiye gasubira inyuma mu buryo abaturage kugeza ubu batumva, bakaba bagaragaza inyota yo kongera kucyisubiza.
Hashize imyaka igera ku 8 muri Nyamasheke baririmba ko batwaye igikombe cy’imihigo n’icy’ubutaha bazacyegukana. Nyamara ngo kuva muri 2011 bagitwara kongera kucyegera byarananiranye ahubwo uko umwaka utashye basubira inyuma,abaturage bakavuga ko ibyo basabwa babikora,bakibaza aho bipfira.
Mu kiganiro na Bwiza.com,bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bushekeri muri aka karere, bavuze ko nta cyo badakora mu byo basabwa ngo akarere kabo kagaruke ku mwanya wa mbere umuyobozi wako yongere akore mu ntoki za Nyakubahwa perezida wa Repubulika akarere kose kongere kabyine intsinzi ariko byarananiranye.
Umwe muri bo yagize ati’’ twumva dusigaje guhamagara umuyobozi w’akarere ngo adusobanurire ikibura kuko nkatwe mu mihigo y’imirenge duhorana umwanya wa mbere kuko tuba twakoze ibyo dusabwa byose kandi twitanze,ariko byagera ku turere akacu kakaza inyuma bikatubabaza cyane. Aho bigeze turashaka kwisubiza igikombe,turambiwe guhora inyuma twarigeze kuba aba mbere.’’
Mu gikorwa cyo gushyira umukono ku mihigo y’imirenge n’iy’abafatanyabikorwa,perezida wa Njyanama y’aka karere,Dr Ndabamenye Télésphore yagarutse kuri iki cyifuzo cy’abaturage,avuga ko asanga ikibura ari abayobozi bategera abaturage uko bikwiye ngo baganire kuri iyi mihigo,bayumve kimwe,bose bayigire iyabo,bayishyire mu bikorwa bose bayumva.
Ati’’ twigeze gutwara igikombe cy’imihigo koko ariko tugiheruka ubwo, nyuma twagiye tubona imyanya itadushimishije kandi sinavuga ko hari ibihambaye bibura kuko ingengo y’imari irahari,ibikorwa birategurwa,abafatanyabikorwa barahari n’abayobozi bagomba gufasha abaturage gushyira mu bikorwa iyo mihigo barahari,icyo dusabwa ni ukurushaho kwegera umuturage tukaganira kuri iyi mihigo akayigira iye,tukabona gufatanya kuyesa n’icyo gikombe kikongera kutugaruka mu maboko.’’
Uyu muyobozi abonera ho kuvuga ko ubu imihigo igomba gushingira ku gusubiza ibyifuzo by’abaturage, igikorwa kitarangiye ntikibarwe nk’icyakozwe,bitandukanye na mbere washoboraga kurangiza kubaka ivuriro ukavuga ko wesheje umuhigo,ariko ubu ugomba no kugaragaza ko abaturage baryivuriza ho atari ukubapfunyikira amazi ngo wigendere uvuge ko wesheje umuhigo.
Ikindi cyakunze kuvugwa muri aka karere ni abafatanyabikorwa batarangiza ibyo baba bariyemeje bikangiza iyeswa ry’iyi mihigo,ariko ubu ngo na byo bizajya bikurikiranirwa hafi umunsi ku wundi,ugize icyo yemera akirangize atadindije ibikorwa ngo bisubize inyuma akarere.
Muri uyu mwaka w’imihigo 2018-2019,akarere ka Nyamasheke gafite imihigo 65 kagomba kwesa,imyinshi ikaba ishingiye ku bukungu, umwaka ushize kakaba karaje ku mwanya wa 17,uwawubanjirije kari kabaye aka 11, mbere yawo kari kabaye aka 9,uku gusubira inyuma buri mwaka bamwe mu baturage bakaba badahisha abayobozi babo ko babirambiwe.



