Abaturage b’imirenge ya Cyato,Macuba na Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ubwigunge FPR Inkotanyi yabakuyemo kubera ibikorwa remezo yabagejejeho birimo imihanda,amashanyarazi ,amavuriro,amasoko n’amazi meza bibatera gukomeza kugirira icyizere uyu muryango,ngo bakazabigaragaza ku wa 3 Nzeri,bitorera ku bwinshi abakandida depite watanze.
Bongeye kubigaragaza mu bikorwa byo kwamamaza abakandinda depite b’umuryango FPR Inkotanyi byabaye muri iyi mirenge,aho nyuma y’imirenge ya Kagano na Shangi,umunsi wa 3 wo kwiyamamaza wabereye mu murenge wa Cyato,uwa kane ukabera mu wa Macuba,uwa 5 ukaba warabereye mu murenge wa Karambi,hose abaturage bishimira ibyiza umuryango FPR Inkotanyi umaze kubagezaho bituma ngo badashobora kuwutatira.

Nk’uko babitangarije Bwiza.com, abo mu murenge wa Cyato ngo bishimira ko hari imisozi myinshi yari itangiye kuba ubutayu kubera kuba yari yambaye ubusa, ubu yambaye amaterasi y’indinganire ku buryo itanga umusaruro ushimishije, kuba amazi meza yarageze ku baturage benshi, hakaba hari kubakwa ingomero z’amashanyarazi n’izindi zizubakwa vuba,byose bigamije gukura abaturage ku gatadowa, aho bijejwe ko n’umuhanda Tyazo-Cyato ukomeje kuba agatereranzamba mu bihe bya vuba uzaba utunganye.
Mu murenge wa Macuba na ho ngo kuba hagiye kubakwa isoko mpuzamahanga ryambukiranya imipaka rya Rugali, ikibazo cya rezo ya telefoni na cyo kigeze kure gikemuka,imihanda myinshi yaratunganijwe n’isigaye iri mu nzira zo gutungana,biratuma bizera ko nibatora abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’ibisigaye bizakorwa vuba.
Iterambere rifatika mu bice by’icyaro ni na ryo ryagarutsweho n’abaturage b’umurenge wa Karambi ku munsi wa 5 wo kwiyamamaza mu mirenge kw’abakandida depite bahagarariye umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yishyize hamwe na wo,aho uyu murenge wo ufite akarusho ko kuba uri mu mirenge mike mu gihugu igaragaramo ibigo nderabuzima 3 aho abaturage bivuza bitabagoye, uruganda rwicyayi rwakuye mu bwigunge abahinzi bacyo bagera ku 3500 bemeza ko bakataje mu iterambere, bakagira na SACCO yatumye n’abayashyiraga mu bimuga kubera kubura aho bayabitsa bagana iki kigo cy’imari.
Nyirasangwa Espérance w’imyaka 43 utuye mu kagari ka Rushyarara muri uyu murenge akaba yaragannye ishuri akuze aho ubu yiga mu wa 3 w’amashuri abanza yavuze ko iyo hataba FPR Inkotanyi yari kuzapfana ubujiji.
Yagize ati’’ mfite abana 5 nabyaye umwuzukuru n’abandi 2 ndera,ariko ikinshimisha ni ukwicarana n’umuhererezi wanjye ku ntebe y’ishuri kuko ubu niga mu wa 3 w’amashuri abanza kubera amateka mabi y’igihugu cyacu yatumye ntagana ishuri kare,kandi ndatsinda neza nkarusha n’abana twigana.’’
Yongeyeho ati’’ iyo FPR itadutabara nari kuzapfana ubujiji kandi bampaye inzu mbamo bankuye muri nyakatsi, n’uburyo bwo kubona ibikoresho by’ishuri,ni yo mpamvu ngomba gushyira igikumwe ku gipfunsi nkitorera abadepite batanzwe n’uyu muryango kugira ngo n’ibyo ntarageraho nzabigereho vuba.’’

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’uyu muryango ku rwego rw’aka karere Habyarimana Jovith avuga ko kugeza ubu bigenda neza,abaturage bashimangira igihango gikomeye bafitanye n’umuryango FPR Inkotanyi kubera aho yabakuye n’aho ibagejeje.
Abakandida umuryango FPR Inkotanyi wamamaza muri aka karere ni Uwamariya Rutijanwa Pélagie, Pasiteri Senani Benoit,n’umukandida w’ishyaka PSR ryishyize hamwe n’uyu muryango Bitsindinkumi Innocent,gusa we akomeje kugaragara hake cyane mu hiyamamarizwa, bikavugwa ko ari ukubera impamvu z’uburwayi.



