Nyamasheke: Biyemeje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi batera ibiti by’imbuto ku mashuri

Sangiza iyi nkuru

Mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ikigaragara mu bana babo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwafashe ingamba zo gukangurira buri kigo cy’ishuri kugira ibiti by’imbuto zinyuranye ziribwa.

Bamwe mu baturage b’aka karere bavuga ko kuba ibiciro by’imbuto bihanitse, ari kimwe mu bishobora gutera igwingira ry’abana babo bato, ubuyobozi bukavuga ko kigiye kubonerwa igisubizo kirambye.

Byagarutsweho ubwo kano karere kifatanyaga n’umuryango mpuzamahanga VSO  usanzwe uhafasha mu bikorwa by’uburezi, gutera ibiti birimo n’iby’imbuto ziribwa mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Nicolas muri aka karere, bikaba byarahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda.

Nyuma yo gutera ibi biti, umuyobozi w’iri shuri, Mukakibibi Consolée, yavuze ko iyi ari inkunga ikomeye cyane mu rwego rwo kurushaho kwita ku mirire y’abana bahiga.

Yagize ati’’  dufite abana bose hamwe 1743 muri iri shuri, abarenga ½ cyabo bakaba baturuka mu miryango ikennye cyane idashobora kubona imboga n’imbuto zihagije, ubwo badutereye ibiti byinshi tugiye kubyongera, mu myaka iri imbere buri mwana azajya arya n’imbuto zihagije ku ishuri.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko  gafite  ibigo by’amashuri 159 birimo bibiri by’imbonezamikurire y’abana, bakaba barasabye buri shuri, hakurikijwe umurima rifite, gutera ibiti byinshi bishoboka by’imbuto ziribwa.

Ati’’ Nibura buri mwana ateye igiti kimwe cy’ avoka cyangwa urundi rubuto ruribwa iwabo, urumva imbuto twaba dufite mu myaka mike iri imbere. Abana bose barya neza kuko n’uturima tw’igikoni turimo turatwongerera ingufu, byaca burundu ikibazo cy’imirire mibi,…:.

Muri iki gikorwa  cy’isabukuru y’imyaka 20 VSO imaze igeze mu Rwanda, abarezi batanu b’indashyikirwa kurusha abandi mu mashuri y’incuke bahembwe amagare azabafasha mu rugendo mu rwego rwo kunoza umurimo wabo.

Umuyobozi wurwunge rwamashuri rwa Mutagatifu Nicolas Nyamasheke avuga ko nyuma yimboga bihingira bakazigaburira abana mu mafunguro mu minsi iri imbere bazajya babagaburira nimbuto.
Soeur Mukakibibi Consolée avuga ko mu minsi iri imbere abana bazajya bagaburirwa imbuto

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *