Abaturage b’imidugudu 9 yo mu tugari tw’Impala, Gasheke,Kagatamu na Karusimbi mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke baravuga ko akarere kabo kabahemukiye kuko kabashishikarije kwishyira hamwe bagatanga amafaranga ngo babone amashanyarazi kabizeza inyunganizi hakaba hashize imyaka 2 yose amaso yaraheze mu kirere,amafaranga batanze asa n’ayapfuye ubusa kuko insinga y’amashanyarazi n’amapoto baguze babyizezwa byatangiye kwangirika.
Iki kibazo nk’uko aba baturage ,abanyeshuri biga muri GS Remera A n’ubuyobozi bw’itorero ry’Abangilikani nyiri iri shuri ryari ryanabafashije kwishyira hamwe ngo bayabone babivuga, ngo uku kubadindiza bikomeje kubahombya byinshi cyane kuko nk’iri shuri rigizwe n’abana barenga 1100,bose nta n’umwe uzi uko mudasobwa isa,ikoranabuhanga baryiga mu magambo,bakavuga ko babona basa n’abapfunyikirwa amazi mu ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga, kuba nta na peteroli abaturage b’aka gace babona bacana bakarara bazunguza ibishirira mu mazu nijoro bafite ubwoba bw’inkongi z’umuriro zahaturuka,n’ibindi byinshi bavuga bibabangamiye.
Baganira na Bwiza.com, bavuze ko babonye ko bakomeza guhezwa inyuma n’icuraburindi kandi buri gihe abayobozi b’akarere babasuraga barabizezaga amashanyarazi amaso agahera mu kirere, baje kwishyira hamwe buri muturage yiyemeza amafaranga 25.000 ngo bigezeho amashanyarazi, mu kungurana ibitekerezo n’uwari Gitifu w’uyu murenge Nabagize Justine ubu uyobora umurenge wa Shangi, ngo ababwira ko buri wese yaba atanze amafaranga 10.000, bagakora ikilometero kimwe kuko hari hakenewe ibilometero 3, nibura bakagera kuri aya mashuri babonaga ababaje cyane, amafaranga abashoboye kuyabona bahita bayatanga.
Ngo batanze arenga 700.000, hakaba ay’ubudehe 200.000 mu mwaka yari agenewe buri mudugudu ukayakoresha icyo abona cyawuteza imbere, iyi midugudu yose uko ari 9 yiyemeza kuyateranya n’aya yandi bakazana amashanyarazi,bahabwa 3.600.000 y’imyaka 2,uwari Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani Nathan Rusengo Amooti na we abemerera miliyoni ariko abaha 500.000,bahamagaza EUCL muri aka karere ibakorera inyigo isanga ibilometero 3 byatwara miliyoni 21,ariko babanje iki kilometero kimwe byatwara miliyoni 11 ahasigaye hakazakorwa nyuma nibura ishuri ry’abana babo ricanirwa.
Uwari umuyobozi w’iyi paruwasi,Rév Pasiteri Harelimana Marc,ubu wimuriwe mu yindi paruwasi yabwiye Bwiza.com ati’’ nijye wari uhagarariye iki gikorwa, EUCL imaze kudukorera iyi nyigo inaduhaye uburenganzira bwo gukora iki gikorwa ikanatwizeza kuzayaduha tumaze kuzuza ibyangombwa byose, twagejeje iki gitekerezo ku buyobozi bw’aka karere, uwari umuyobozi wako Kamali Aim
é Fabien,n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wako Kayumba Ephrem ubu wabaye Meya w’akarere ka Rusizi batwizeza kuduha 40% z’izo miliyoni 11 zari zikenewe ngo hakorwe ikilometero kimwe, muri ya mafaranga twari dufite tugura amapoto 30 twishyura 2.800.000 kuko poto imwe yari amafaranga 150.000 andi tuyasigaramo rwiyemezamirimo wayaduhaye,tugura n’insinga y’amashnayarazi ya 2.500.000 ubushobozi bw’abaturage bugarukira aho inkunga y’akarere irabura imyaka 2 irashize.’’
Yarakomeje ati’’ amapoto ararambitse arapfa ubusa n’ashinze ntacyo amaze,insinga y’amashanyarazi irambitse mu rusengero,akarere kihoreye abaturage, abana ntibiga ikoranabuhanga, santere z’ubucuruzi zirenga 4 ntiziteza imbere kubera gukorera mu kizima, nta radiyo bumva kuko no kubona amabuye bigoye,n’izindi ngorane nyinshi kandi baratanze amafaranga yabo,tukabona bibabaje cyane.’’
Ngizwenayo Antoine utuye mu kagari ka Gasheke na we ati’’ nababajwe n’akagurube kanjye nagurishije ntanga amafaranga 15.000 ngo ngiye kubona amashanyarazi kandi umuyobozi w’akarere w’agateganyo ubu Ntaganira Josué Michel yari mu babidushishikarije, none ari ako kagurube karagiye,mu myaka 2 yose kaba karungutse nyinshi, amashanyarazi sinayabonye,kuki ubuyobozi butubeshya bukadutangisha ibyacu ntibuduhe ibyo butwizeza?’’
Meya w’agateganyo w’aka karere,Ntaganira Josué Michel avuga ko ikibazo cy’aba baturage akizi, gifite ishingiro,kandi koko bibabaje kubona abaturage bagurisha utwabo bashaka kwikemurira ikibazo ntigikemuke, ko atari aba bonyine hari n’abandi bishyize hamwe bikabagendekera bitya,ariko ko bari kugerageza gushaka igisubizo.
Ati’’kiri henshi kandi koko bose batanze amafaranga yabo ubwunganizi ntibahita babubona ngo bahabwe amashanyarazi biteze imbere kandi ukwigira kw’abaturage nk’uku ntigukwiye gusubizwa inyuma. Mu nama twagiranye n’uhagarariye REG muri aka karere twamusabye kudufasha kureba ikihutirwa cyakorwa ngo aba baturage barenganurwe,natwe tugiye gukora ibishoboka byose ibyo batanze ntibizapfe ubusa nubwo hari ahashyizwe mu ngengo y’imari tuzayaha vuba,ariko n’iki turagiha umurongo byihutirwa.’’
Aba baturage bavuga ko igihe bashishikarijwe igikorwa nk’iki cy’iterambere kiri mu nyungu zabo bakagitangaho n’utwabo,ubuyobozi bukwiye na bwo gutanga ibyo bwemeye ngo bigende neza,kuko nk’aya mashanyarazi bagitegereje bizezwaga kuyabona muri 2017,ibyo basabwe birapfa ubusa ubuyobozi bubirebera,bagasaba ko byahinduka.





