Nyamasheke: Byinshi wamenya kuri Kigaga yo muri Shangi, ahabumbatiye amateka menshi y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kigaga ni agace gaherereye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Shangi mu murenge wa Shangi ho mu karere ka Nyamasheke, habumbatiye amateka menshi y’u Rwanda kuko ariho hatuye Rezida wa mbere w’u Rwanda, Richard Kandt, haguye Bisangwa bya Rugombituri wafatwaga nk’intwari y’u Rwanda y’icyo gihe, akaba ari naho hasomewe misa ya mbere n’abapadiri bera ubwo bazaga mu Rwanda mu 1900.
Mu gushaka kumenya byinshi ku bivugwa aha mu Kigaga, Bwiza.co yaganiriye n’umushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Ntagwabira André ayitangariza ko aha mu Kigaga hazwi cyane kuri byinshi mu mateka y’u Rwanda, hazwi kuba haratuwe n’umudage Richard Kandt wabaye Rezida wa mbere w’u Rwada akanashinga umurwa mukuru wa Kigali mu 1907.
Richard Kandt ngo yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1898, atura aha mu Kigaga mu 1899, ahahawe n’uwari umwami w’u Rwanda icyo giye, Yuhi V Musinga.
Aha hantu yahise ahita Station Bergfrieden( umusozi w’amahoro) kuko yari yageze mu Rwanda nk’umushakashatsi washakaga kumenya aho isoko y’uruzi rwa NIL iherereye kuko abanyaburayi muri icyo gihe bari bafite inyota yo kuvumbura.
Avuga ko bari barageze henshi muri Afurika ariko bataragera mu Rwanda, bakumva ngo ni igihugu cy’igihangange, akumva ko aho ruherereye haba ariho hakomoka isoko y’uruzi rwa NIL.
Yambutse avuye muri Tanganyika, ageze mu Rwanda agenda azenguruka inzuzi n’imigezi ashakisha iyo soko, ageze mu Kigaga arahakunda ahasaba umwami arahamuha, ahatura mu 1899.
Yagize ati’’yarahatuye akomeza ubushakashatsi ya soko anayibona muri Nyungwe mu gihe cy’u Rwanda, ariko no muri icyo gihe ibihugu by’i Burayi byari byarigabanije Afurika ariko hari aho batari barashyize imipaka neza.
Mu 1896 Abasirikare b’ababiligi bari baraje gukoloniza igihugu cya Congo-Kinshasa bari barambutse bashinga inkambi yabo aha mu kigaga, ari naho ingabo z’u Rwanda zumvise ko baje ziza kurwana na bo ariko ziraneshwa kuko zarwanishaga imiheto n’imyambi abandi barwanisha imbunda, ari na ho haje kugwa uwari uzwi mu ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe, Bisangwa bya Rugombituri ku ngoma ya Mibambwe IV Rutarindwa.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko ubwo Richard Kandt yahageraga yahasanze iyo nkambi y’abasirikare b’ababiligi bashakaga ko ikinyaga cyomekwa kuri Congo mbiligi, kandi u Rwanda rwari koloni y’abadage.
Bahise bashyiraho komisiyo ihuriweho n’Ababiligi n’abadage, bashyizeho imipaka yemewe igabanya u Rwanda na Congo mbiligi, bemeza ko umupaka ugomba guca mu kiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi mu 1910 hakurikijwe raporo yari yakozwe n’iyi komisiyo.
Ntagwabira avuga ko u Rwanda rwari koloni y’Abadage kuva mu 1895, Richard Kandt yari ataraba umunyapolitiki ariko ahatuye, ni bwo hagati muri Mutarama mu 1900 abapadiri bera bari baturutse i Burundi baje berekeza aho kwa Richard Kandt mu Kigaga barahamusanga, bahasomera misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda, bakomeza berekeza i Nyanza kwa Musinga bamugeraho ku wa 2 Gashyantare aberekeza i Save ngo abe ari ho bajya gutura.
Ntagwabira avuga kandi ko mu ntambara yahuje ingabo z’u Rwanda n’iz’ababiligi haguye ingabo zigera kuri 50 zose hamwe ari na ho haguye uyu Bisangwa bya Rugombituli ,Muhigirwa umuhungu w’umwami we yahunze urugamba ariko Bisangwa amubwira ko ‘igihugu cyaguhaye amata utacyima amaraso’ akusanya ingabo zitari zishwe basubira kurwana n’Ababiligi ariko barongera baraneshwa mu mpande zombi barapfa harimo n’uyu Bisangwa.
Ingabo z’Ababiligi ngo zavuye mu Kinyaga ( aha mu Kigaga) mu 1912. Richard Kandt amaze gutura i Shangi,ingabo z’Abadage na zo zaje kuhashinga ibirindiro mu 1899 ariko ntizigeze zishyamirana n’iz’ababiligi kugeza mu 1912 iz’ababiligi zihavuye ,iz’Abadage zihakurwa n’intambara ya mbere y’isi yose.
Hagati aho ngo Richard Kandt yaje gusubira iwabo mu 1902 ,agaruka mu 1905 noneho ari umunyapolitiki ari na bwo yashinze umurwa mukuru wa Kigali mu 1907.

JUL
Min.Uwacu Julienne yasabye ko hatunganywa hakabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo

Ubwo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yageraga aha mu Kigaga ku wa 14 Ukwakira uyu mwaka,yasabye ko hatunganywa neza hakabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo kuko aya mateka yose habumbatiye agomba kumenyekana,hakaba ari n’ahantu heza habereye ubukerarugendo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien yavuze ko bagiye kubyihutira hakarushaho kumenyekana no kubyara umusaruro dore ko hanaboneka n’amoko y’inyoni menshi utasanga ahandi.
ki2
Aha hari ikigega cy’amazi ni ho hari inzu y’ibyatsi ya Richard Kandt. Yari yarahise Umusozi w’amahoro

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *