Nyamasheke/ Cyato: Hashimwe uruhare rw'abaturage mu kwirindira umutekano

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa polisi y’igihugu n’ubw’Intara y’uburengerazuba burashimira  abaturage b’umurenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, ubufatanye mu kwirinda no gukumira ibyaha hakaba haragaragaye umudugudu wabaye indashykirwa muri uru rwego.

Abaturage  bashimirwa gutangira amakuru ku gihe ku bishobora kubangamira bagenzi babo birimo amakimbirane yo mu ngo,bagasabwa guhora baharanira kugira umutekano usesuye babigizemo uruhare nk’uko byagenze ku mudugudu wa Rusi washimiwe.

Gushimira uyu mudugudu wa Rusi, wabaye intangarugero mu gukumira ibyaha uri mu kagari ka Mutongo,muri uyu murenge wa Cyato,ni byo byabimburiye ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba,aho Guverineri  Munyantwali Alphonse,afatanije n’umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu, DIGP Félix Namuhoranye n’ababaherekeje bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro by’umudugudu wa Yove uhana imbibe n’uyu, ngo impamvu bitazubakwa muri uyu mudugudu ntangarugero ikaba ari uko wo wabarirwaga ahantu h’amanegeka, abawutuye bakaba baratangiye kwimukira muri uyu wa Yove.

Uretse ibi biro by’umudugudu,abaturage b’uyu mudugudu wa Rusizi bagera ku 100 bazahabwa n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba,n’ibindi bamwe muri bo bazakorerwa kimwe n’ahandi hose mu gihugu,aba baturage bakaba barishimiye kubakirwa ibi biro kuko hari byinshi ngo bigiye kubakemurira, bizeza gukomeza kuba indashyikirwa mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha nk’uko bari babisanganywe.

Aganira na bo,umuyobozi wungirije wa polisi y’igihugu DIGP Félix Namuhoranye yavuze ko imwe muri gahunda zayo ari ukugira imidugudu itarangwamo ibyaha,ari yo mpamvu buri mwaka umudugudu waje ku isonga mu kubirwanya  iwukoreramo ibikorwa by’iterambere,abasaba kutirara aboneraho gusaba n’abandi batuye uyu murenge n’igihugu cyose kurwanya icyitwa icyaha cyose aho kiva kikagera.

Ati’’umuhigo ube kureka ibyaha. Ibyaha bikomeye tubona muri iki gihe tubasaba kwirinda harimo icy’ibiyobyabwenge cyane cyane ibiyoga by’ibikorano,n’ino muri Nyamasheke birahari,mubyirinde,urubyiruko runywa urumogi,urugomo,ubucuruzi bwa magendu,muyirwanye kuko ibyo abayikora bacuruza akenshi biba ari ibyibano cyangwa bitujuje ubuziranenge,ibyaha bifitanye isano na ruswa,ibyibasira abana,cyane cyane ab’abakobwa bajya kubacuruza byatangiye kuzamuka,abatema amatungo bagatema n’abantu,n’ibindi,ibyo byose mubirwanye kandi mubyirinde.’’

Ku kibazo  cyo kutagira Sitasiyo ya polisi mu murenge wabo,DIGP,Félix Namuhoranye yabijeje ko hari uburyo bukorwa ( mobile police station) aho inzego za polisi zimara ahantu igihe runaka zikorana n’abaturage,zikaba zakwimukira n’ahandi bityo bityo,na bo bikaba bigiye kubageraho vuba,bikazakemura ibyo bayifuzaho bibatera kuyisaba.

0 43

Guverineri w’intara y’uburengerazuba,Munyantwali Alphonse,na we yongeye gushimira abaturage b’uyu mudugudu ntangarugero mu kurwanya ibyaha,asaba abandi kuwufatiraho urugero, kuko yumva nta mpamvu umudugudu umwe wakumira ibyaha ngo undi biwunanire.

Ati’’ ibyo umudugudu umwe ukora ntibyabuza n’undi kubikora kandi ntawe ugera ku kirenze icyo yemera ko yageraho, kuko intego niba ari ukugira umudugudu utarangwamo ibyaha mu mihigo yawe ubivuge kuko icyo umudugudu umwe ushoboye ntacyatuma n’undi utagishobora. Ikibazo kikaba kwibaza ngo kuki muri uyu mudugudu kurwanya ibyaha bikunda undi ntibikunde? Kurwanya ibyaha birashoboka kandi bihera mu mutima wa buri muntu muri mwe,kwiyemeza kuba umunyrwanda muzima udahohotera undi,uhora aharanira guha abandi amahoro.’’

Yijeje polisi y’igihugu ubufatanye busesuye n’intara ayoboye, anashimira abaturage batangira amakuru ku gihe bagakumira icyaha kitaraba,asaba buri wese kumva ko umutekano umureba,ko nta kindi gishoboka igihe waba udahari,bagomba kuwuharanira byanze bikunze.

Mu bikorwa biteganijwe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu  kizarangira ku wa 14 Kanama, mu gihe abaturage banishimira imyaka 19 imaze ifatanya  na bo kwicungira umutekano, harimo kubaka ibiro by’imidugudu mu midugudu yabaye intangarugero mu kurwanya ibyaha, inzu 30 zizubakirwa abatishoboye mu gihugu hose,imwe muri buri karere,abaturage 3000 bazahabwa mituweli,ingo 3000 zizahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba,gutanga amaraso,n’ibindi,abaturage b’aka karere ka Nyamasheke bagashima polisi ko,uretse ibikorwa by’umutekano yinjira no mu by’iterambere,ikabafasha  kwibonera bimwe mu bikorwa remezo bifuza.

0 42
Bashimiwe umuhate bagira mu gukumira ibyaha

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *