Nyamasheke: Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ba GS Karengera Gitwa ihangayikishije abaharerera

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho bamwe mu banyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Karengera Gitwa mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke bagaragayeho n’imyitwarire mibi mu bihe bitandukanye, irimo urugomo, gukora agatsiko k’abajura ngo biyise’ Simbikangwa’ biba ibikoresho by’ishuri, kugera ku ishuri igihe bashakiye banaza ntibige, n’ibindi, ababyeyi baharerera barasaba ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’akarere imbaraga mu guhindura iyi myitwarire.

Bavuga ko bagiye babibona bakibwira ko bizakosoka ariko bikarushaho kugenda bizamba, ngo bikaba byarabaye agahomamunwa ku wa 8 Ukuboza mu ma saa sita z’amanywa, ubwo abana bari barangije ibizamini bagiye kurya, umwe mu bo mu wa mbere, yahengereye abandi bagiye, akorera mugenzi we urugomo.

Uwasunitswe ngo yabanje kugira ngo ni ibisanzwe mu banyeshuri, amubaza igitumye amusinika gutyo, aho kumusubiza ahubwo ngo atangira kumunigagura, baragundagurana, uwo wamusunikaga anamuniga amukura mu ishuri amujyana hanze, akomeza kumunigagura, undi abura umutabara kuko abandi bari bagiye kurya, bakaba ngo barira mu nyubako iri inyuma y’amashuri, ku buryo batamenye ibyabaye.

Umwe mu bashinzwe imyitwarire yabo ariko ngo yaje kubyumva, aje gutabara atarabageraho, wa mwana aba akubise mugenzi we inkokora mu gatuza undi aragwa ahera umwuka. Bamushyize kuri moto ngo bamujyane ku kigo nderabuzima cya Karengera kuyijyaho birananirana, bamuheka mu ngobyi ya Kinyarwanda, ageze ku kigo nderabuzima ntiyahatinda, imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kibogora ni yo yaje kumutwara n’ubu twandika iyi nkuru ngo aracyabirwariyemo.

Umwe mu babyeyi uharerera wahaye amakuru Bwiza.com nyuma y’uru rugomo ngo batasobanukiwe impamvu yarwo, bavuze ko bakomeje guhangayikishwa n’imyitwarire mibi y’abana biga muri iki kigo,bishobora gutuma ngo ubuyobozi nibutayifatira ingamba zihamye bazahakura abana babo bakabajyana ahandi, dore ko atari ubwa mbere urugomo nk’uru ruhabera,bijyana n’indi myitwarire mibi y’ubujura n’ibindi.

Ati’’ Ndaharerera,ntuye no kumuhanda aho bamwe banyura bajya banava ku ishuri ariko ibyo mbona bituma ngira impungenge z’umwana wanjye uhiga,ku buryo nihadafatwa ingamba zinoze z’imyitwarire myiza nzahamukura. Nk’ubu twumvise ngo umwana yakubise mugenzi we kugeza ubwo atabasha kuvuga, agezwa ku kigo nderabuziama atanashobora guhagaragara,akoezanywa mu bitaro bya Kibogora. Kugeza ubu turabaza abarimu bagaceceka, ubuyobozi bw’ishuri ntibutubwira uko byagenze, tukibaza niba bakurikirana abana bikatuyobera.’’

Yarakomeje ati: “Si ubwa mbere habera imirwano kuko n’ubundi yigeze kuhaba biba ngombwa ko polisi ihagoboka umwana umwe aranafungwa icyo gihe azakurekurwa, hakaniyongeraho ko ishuri ritari zitiye abana binjira bakanasohokera igihe bashakiye, bashaka ntibige bakirirwa bizererera muri santere y’ubucuruzi ya Karengera, aho barizitiriye buragabanuka, ariko n’ubo hari abana mbona banyuraho saa yine ngo bagiye kwiga,bagenda biyumvira radiyo kuri telefoni na za Ekuteri (Ecouteurs) mu matwi, bikanyobera.’’

Avuga ko ubuyobozi bw’ishuri budakwiye kujenjekera ibi bibazo. Ati: “Nk’ubu abana bacu baratubwira ko uwo mwana wagize mugenzi we atyo yidegembya ku ishuri,nta gihano na kimwe yafatiwe. Impungenge dufite ni uko, kubera ko abo bana baturanye, bashobora kuba banapfa ibyo mu miryango iwabo, bakabizana ku ishuri,ari yo mpamvu n’ubuyobozi buba bugomba gukurikirana natwe bukatumenyesha ibyo ari byo.’’

Avuga ko nk’umwaka ushize,abigaga mu wa 3 w’icyiciro rusange bari bafite agatsiko kiyise ‘Simbikangwa’ kagaragaraga mu bikorwa by’imyitwarire mibi irimo ubujura,urugomo, kwanga kwiga n’ibindi,aho mu bana 9 bari bakagize,8 bose batsinzwe ikizamini cya Leta, ako gatsiko ubu ngo kimukiye mu wa 2, hakaba n’abandi ngo biyise’ Abashyana’ baba bagamije guhora bateza umutekano muke mu bandi bana.

Bagasaba ubuyobozi bw’ishuri gusenya utwo dutsiko twose tw’abana bigira ibirara n’ibihazi aho kwiga,kuko uko ababyeyi babibona birushaho kubatera impungenge.

Mu kiganiro umuyobozi w’iri shuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 ,ry’itorero ADEPR, Past. Barekayo Daniel yavuze ko,koko uru rugomo rwabayeho umwana agakubita mugenzi we kugeza ubwo atabasha kuvuga ,akajyanwa mu bitaro, ko ibyo ababyeyi bavuga ko nta gihano yahawe, bigaragara nko kumukingira ikibaba, bari bagitegereje guteranya komite y’ababyeyi ngo ibifateho umwanzuro.

Ati: “Birumvikana ko imyitwarire nk’iriya tutayihanganira. Umwana wakubiswe ari mu bitaro bya Kibogora,arwajwe na nyirakuru, uwamukubise aracyari mu bizamini,ariko dutegereje iterana rya komite y’ababyeyi vuba ikabifataho umwanzuro,akaba yakurwa muri iki kigo kuko iriya ni imyitwarire mibi cyane.’’

Ku bivugwa by’imyitwarire mibi ihasanzwe uyu muyobozi ntabihakana,akavuga ko bagiye gufatanya n’ababyeyi,abarezi n’izindi nzego zirebwa n’uburezi bakagarura disipuline.

Ati: “Koko imyitwarire mibi duhanganye na yo kuko nk’ako gatsiko kari kariyise’Simbikangwa’ kari kagizwe na bamwe mu bana bigize indakoreka,gatangira kwinjira mu bikorwa by’ubujura bw’ibikoresho by’ikigo no kugandisha abandi bana. Umukobwa umwe n’abahungu 7 bari bakagize bose twarabirukanye,bajya kwiga ahandi, banategekwa kugarura ibyo bibye n’ababyeyi babo tubyumvikanaho, bamwe barabigaruye abandi turacyategereje ko babigarura.’’

Ku myitwarire yindi mibi ihavugwa, ati: “Ibyo kurwana si ubwa mbere kuko no mu myaka 5 ishize byarabaye umwe anashyikirizwa polisi yaje kumurekura nyuma, n’iby’abana bashaka kwigira indakoreka no gusuzugura ubuyobozi bigenda bigaragara,ariko turabirwanya twifashishije ababyeyi n’amategeko ngengamyitwarire agenga ishuri. Ntituzakomeza kwihanganira abana b’ingeso nk’izo kuko nta burere buzima twaba dutanga.”

Avuga ko ako gatsiko kandi kiyise’Abashyana’ ko ari ubwa mbere akumvise, n’ayo makuru bagiye kuyakurikirana neza, mu nama idasanzwe bagiye kugirana na komite y’ababyeyi vuba aha byose bikazacocwa, bigafatirwa umwanzuro,kugira ngo abarirereramo barigarurire icyizere.

GS Karengera Gitwa ni iry’itorero ADEPR. Rifite abanyeshuri barenga 1280 bose biga bataha.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko iby’uru rugomo rwagejeje aho umwana abura umwuka akarinda kujyanwa mu bitaro atari abizi,akanenga ubuyobozi bw’ishuri bwabyihereranye, akavuga ko ibibazo by’imyitwarire idasobanutse y’abahiga byose bihavugwa bigiye gukurikiranwa, bakagirwa inama,umwana nk’uriya agahanwa, agasaba n’abaharerera kuhahoza ijisho, bagafatanya n’ishuri gucyaha ab’imyitwarire irigayisha.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyamasheke: Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ba GS Karengera Gitwa ihangayikishije abaharerera
    Ababyeyi nibo bafite ikibazo mumirerere yabana babo muri iki gihe ,akanyafu karakenewe kumwana akiri muto,baransetsa ngajyaga babibona ngo bizashira ,uko akura niko byiyongera.ntabwo mwarimu cg ubuyobizi aribwo buzakuramo umwana uburere buke mwe ababyeyi mutarabigizemo uruhare,uvuze ngo azahakura umwana we ,aziko njye ndi Directeur wikindi kigo ukanzanira umwana uhavuye ntapfa kumwemera aze kwanduza abandi

  2. Nyamasheke: Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ba GS Karengera Gitwa ihangayikishije abaharerera
    Ababyeyi nibo bafite ikibazo mumirerere yabana babo muri iki gihe ,akanyafu karakenewe kumwana akiri muto,baransetsa ngajyaga babibona ngo bizashira ,uko akura niko byiyongera.ntabwo mwarimu cg ubuyobizi aribwo buzakuramo umwana uburere buke mwe ababyeyi mutarabigizemo uruhare,uvuze ngo azahakura umwana we ,aziko njye ndi Directeur wikindi kigo ukanzanira umwana uhavuye ntapfa kumwemera aze kwanduza abandi

  3. Nyamasheke: Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ba GS Karengera Gitwa ihangayikishije abaharerera
    Imyitwarire nkiyi ntikwiye ababyeyi bafatanye n’ubuyobozi bayikumire

  4. Nyamasheke: Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ba GS Karengera Gitwa ihangayikishije abaharerera
    Imyitwarire nkiyi ntikwiye ababyeyi bafatanye n’ubuyobozi bayikumire

  5. Nyamasheke: Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ba GS Karengera Gitwa ihangayikishije abaharerera
    Uburere n’uburezi si ibyo umuntu umwe cga itsinda rimwe,ubufatanye muri byose birakenewe.Buri wese Abe ijisho rya mugenzi we.

  6. Nyamasheke: Imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri ba GS Karengera Gitwa ihangayikishije abaharerera
    Uburere n’uburezi si ibyo umuntu umwe cga itsinda rimwe,ubufatanye muri byose birakenewe.Buri wese Abe ijisho rya mugenzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *