Nyamasheke : Kwamamaza abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi byatangiranye ubwitabire budasanzwe-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Abaturage  barenga 7000 ni bo  bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite batanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi  n’indi mitwe yifatanije na wo mu karere ka Nyamasheke , bikaba byabereye ku kibuga cy’umupira cya Nyamasheke kiri mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano  bihuza   bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu mirenge yose uko  ari 15 y’aka karere n’abaturage b’uyu murenge n’indi ihana imbibe na wo bakeje ibyiza bagezeho bakesha Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Senateri Mushinzimana Appolinaire yizeza abatuye Nyamasheke ibyiza bazabona nyuma yo gutora FPR Inkotanyi.
Senateri Mushinzimana Appolinaire yizeza abatuye Nyamasheke ibyiza bazabona nyuma yo gutora FPR Inkotanyi.

Nk’uko bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi babitangarije Bwiza.com ngo gutora FPR Inkotanyi nta wabishidikanyaho akurikije aho ikuye igihugu n’aho ikigejeje mu myaka 24 gusa, akarere ka Nyamasheke ubwako kakaba karafunguriwe amarembo agana mu tundi turere twose tw’intara y’I Burengerazuba n’ahandi mu gihugu bitewe n’umuhanda wa kaburimbo bubakiwe mu myaka mike ishize, abagore bagakingurirwa amarembo y’iterambere n’ibindi byinshi.

Niyonshuti Joséphine w’imyaka 26 y’amavuko,utuye mu murenge wa Kanjongo,avuga ko mu mwaka mu  gihe gito  amaze atangiye ubucuruzi amaze kwiteza imbere mu buryo bukomeye,byose abikesha amahoro n’umutekano bituruka ku miyoborere myiza irangajwe imbere n’umuryango FPR Inkotanyi.

Yagize ati’’ kudatora FPR Inkotanyi ni ukunyagwa zigahera kuko nkanjye natangiriye ku mafaranga 20.000 gusa nari ngurishije ihene mu ntangiriro za 2017,  ntangirira ku bucuruzi bw’amavuta yo kwisiga,  ndihuta cyane nunguka umunsi ku munsi,ubu mfite uruganda rukora ibikoresho by’isuku rufite agaciro ka miliyoni 30 z’amanyarwanda, nkagira imodoka y’agaciro ka 7.000.000 imfasha mu bucuruzi  n’inzu mbamo y’agaciro ka 5.500.00.’’

Yakomeje agira ati’’ byose mbikesha FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ikaduha amahoro n’umutekano n’abagore ikaduteza imbere kuko ubu nkoresha abakozi barenga 20 n’umugabo wanjye akaba aza tugafatanya muri ubu bucuruzi tukiteza imbere.’’

Komiseri Mwiza Espérance yishimira aho abaturage ba Nyamasheke bageze biteza imbere kubera imiyoborere myiza.
Komiseri Mwiza Espérance yishimira aho abaturage ba Nyamasheke bageze biteza imbere kubera imiyoborere myiza.

Komiseri muri FPR Inkotanyi ushinzwe kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo Mwiza Espérance na Senateri Mushinzimana Appolinaire  bashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi  imbaraga bahagurukanye banashimira abaturage muri rusange ubwitabire muri iki gikorwa,bavuga ko gutora FPR ari uguhitamo gukomeza umuvuduko w’iterambere utarigeze ugabanuka na gato mu myaka 24 ishize,kandi ibyagezweho bikaba bizikuba inshuro nyinshi cyane, kuko uruhare rw’umudepite mu iterambere ry’igihugu ari runini cyane.

Uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yishyize hamwe na wo muri aka karere Habyarimana Jovite,yavuze ko  abakandinda biyeretse abaturage  ari 2 ari bo Uwamariya Rutijanwa Pélagie na Pasiteri  Senani Benoit,bakaba bagombaga kuba 3 ariko uwagombaga kuza aturutse mu mutwe wa politiki PSR  Bitsindinkumi Innocent akaba ngo yagize impamvu zituma ataboneka,icyakora ngo ahandi bazakomereza mu mirenge akazabonekamo.

Yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mirenge hirya no hino igize aka karere  guha ingufu iki gikorwa nk’uko byakozwe mu ntangiriro kugeza ibikorwa byo kwiyamamaza by’abakandida bisojwe muri aka karere ku wa 31 uku kwezi,bakazanitabira ari benshi amatora y’abadepite bazazindukira mo ku wa 3 Nzeri.

Abakandinda bumuryango FPR Inkotanyi Uwamariye Rutijanwa Pélagie i bumoso na Pasiteri Senani Benoit ni bo biyeretse abaturage bakarere ka Nyamasheke.
Abakandinda b’umuryango FPR Inkotanyi Uwamariye Rutijanwa Pélagie ( i bumoso) na Pasiteri Senani Benoit ni bo biyeretse abaturage b’akarere ka Nyamasheke.
Niyonshuti Joséphine yishimira aho ageze mu iterambere abikesha umuryango FPR Inkotanyi.
Niyonshuti Joséphine yishimira aho ageze mu iterambere abikesha umuryango FPR Inkotanyi.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *