Umushumba w’itorero ry’Abangilikani, Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Nathan Rusengo Amoti avuga ko hari byinshi bigikenewe gukorwa kugira ngo akarere ka Nyamasheke kave ku mwanya wa mbere mu gihugu mu dukennye cyane.
Ibi yabitangaje mu birori byo gutaha urusengero rwa paruwasi ya Nyarusange ruri mu murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke, rwari rumaze imyaka 12 rwubakwa, rukihutishwa na gahunda ya Leta yo gukangurira amadini n’amatorero gusengera mu nsengero zijyanye n’icyerekezo.
Musenyeri Nathan Rusengo Amoti avuga ko atiyumvisha aho ubukene bukabije muri aka karere buva, mu gihe gafite ubutaka bwiza, bwera cyane, imvura ihagije, ibyiza nyaburanga,… Agasanga hakwiye kubaho kwicarana hagati y’abanyamadini n’amatorero ahakorera n’ubuyobozi bw’akarere bakarebera hamwe icyakorwa gifatika cyemeranijweho n’impande zose.
Ati ’’ Ubukene bukabije bugaragara mu bice byegereye pariki y’igihugu ya Nyungwe, byose tubyicariye n’ubuyobozi bwite bwa Leta nibudutumira, tuzakuramo ibizagira icyo bimara mu gukura aba baturage mu bukene bukabije.’’
Ku ruhare rw’itorero ayoboye, avuga ko hujujwe Guest house mu Gisakura, mu murenge wa Bushekeri izatanga akazi ku bahaturiye, akaba agiye no kuhubaka ishuri ry’icyitegererezo rizakira abana kuva ku nshuke kugera mu yisumbuye, bikiyongeraho ingufu agiye gushyira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ku buryo n’ayo abaturage bakoreye babasha kuyafata neza,kimwe no kuhubaka urusengero rw’icyitegererezo na rwo ruzagira icyo ruhindura ku isura yako.
Ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage muri uyu murenge, Uwimana Franà§oise ashima uruhare abihaye Imana bawukoreramo bagira mu guhindura imyumvire y’abaturage.
Akavuga ko ikibazo cy’ibikorwaremezo gikemutse uyu murenge waba ikigega cy’akarere kose mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi,kuko hari abakibangamirwa no kugeza umusaruro ku masoko kandi uba ari mwinshi cyane.
Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare( NISR) bwerekanye ko abayinga 70% by’abatuye aka karere bazahajwe n’ubukene mu myaka ya 2016,2017, n’ubwaherukaga bwakozwe muri 2014 na bwo bukaba bwaragashyiraga ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abaturage bakennye cyane.




