Nyamasheke: Nyuma yo kwivugana umugore wa mbere, uwa kane yamuciye umunwa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu karere ka Nyamasheke aherutse kuruma umunwa w’umugore bashakanye arawumira, nyamara ngo si bwo bwa mbere. Umugore wa mbere yaramwishe, uwa kabiri akiza ubuzima bwe ataraba igisenzegeri. Uwa gatatu yamumugaje akoresheje inyundo, uwa kane niwe ariye umunwa.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Imvaho nshya, umugabo Ntambabazi Emmanuel w’imyaka 57 wo mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Karambi muri Nyamasheke yarumye umugore we umunwa ku munsi w’Ubunani, igice akuyeho arakimira.
Intandaro ngo yabahe gufuha, kuko uwo mugabo yatashye yasinze yikanga undi mugabo mu rugo rwe, nyuma aza no kuvuga ko hari uwo yumvise akomanga. Nibwo yafashe umuhoro ashaka gutema umugore, amucitse amusingira umunwa arawuruma.
Si ubwa mbere Ntambabazi avugwaho ubugome
Abanyarwanda bajya baca umugani ngo “Izina niryo muntu”, ariko si ku bantu bose. Kamere y’uyu yo irasa n’izina ryiswe. Uyu mugabo kuva mu 1980 ngo yakomeje kugaragaza ko abamwise basa n’abari bamuzi.
Nk’uko bivugwa n Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagarama, Subukino Gratien. Agira ati “Amakuru dufite ni uko uriya mugore ari uwa kane. Uwa mbere yaramwishe mu myaka ya za 1980, yaramukubise kugeza apfuye babyaranye rimwe gusa akatirwa amezi 11.
Ashaka uwa kabiri amuhunga na we ari hafi kumwica. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi na bwo ayinjandikamo, abifungirwa imyaka 12, afunguwe ashaka umugore wa 3 na we amukubita inyundo mu mutwe no mu zindi ngingo, umugore yamaze icyumweru muri koma avamo yigendera, none dore uko agize uwa kane amuciye umunwa arawurya.’’
Uruhare rw’umuryango nyarwanda mu gukumira amakimbirane ruracyari hasi
Bamwe mu bumvise iyi nkuru n’ibigwi bibi by’uyu mugabo,basanga uruhare rw’umuryango Nyarwanda mu gukumira no gukemura amakimbirane mu ngo rukiri hasi. Uyu ati “ese ubwo umuyobozi atunga umuntu nk’uwo mu kagari cyangwa mu mudugudu we akumva atekanye koko”?
Umunyamakuru ukurikirana imibereho y’umuryango, Niyonagize Fulgence asanga uburyo umuryango nyarwanda ufata abantu bafunguwe woroshya cyane. Ikindi no gushyingira, gushyingirwa no gutaha ubukwe bw’umuntu wishe umugore akabifungirwa, nabyo byagombye kwitonderwa.
Agira ati “U Rwanda ruratera imbere mu bukungu n’amategeko. Ariko umuryango urasenyuka, kuko ubujyanama ni buke”.
Akomeza avuga ko umuntu ukora icyaha ndengakamere ataba akiri muzima, aba yahungabanye. Iyo afunzwe, hakurikizwa amategeko, nta kindi akorerwa, ngo hari n’abahungabana kurushaho kubera abo bahurira muri gereza cyangwa ibihabera n’ibihavugirwa.
Ku bwa Niyonagize, ngo umuntu ugiye gufungurwa yagombye kuganirizwa, bareba aho ageze yicuza ibyo yakoze. Agomba no kubwirwa ubuzima agiye kujyamo n’uko agomba kubwitwaramo.
Ati “nibura mu mezi atandatu abanziriza gufungurwa, umuntu yategurwa, n’umuryango azasanga ugategurirwa kumwakira. Bibaye na ngombwa ibi biganiro byajya biba impande zombi zihari, bikabera muri gereza no mu muryango”. Arangiza agira ati “burya umuntu ufunzwe birenze rimwe azira ibyaha biremereye ntaba asanzwe, ni ukumugendera buhoro”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakimbirane mu muryango, ikibazo giteye inkeke
Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro(IRDP), gisanga amakimbirane yo mu ngo amaze kuba ikibazo gikomereye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi byagarutsweho n’umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bw’iki kigo, Musenyeri Nzabamwita Servillien, mu nama y’umushyikirano ya 14 yabaye mu mpera z’umwaka ushize 2016.
Uyu mushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Nyiricyubahiro Nzabamwita, yagarutse ku bibazo biri mu muryango Nyarwanda biterwa n’amakimbirane, nubwo bitakiriwe kimwe n’abari muri iyo nama. Avuga ku bana bo mu muhanda biyongereye, abashakanye basaba gatanya, ubwicanyi hagati y’abayeyi ubwabo ndetse n’abana n’andi mahano. Arangiza asaba ko umuryango wakwegerwa kurushaho.
Mu bushakashatsi IRDP yakoze ku mpamvu, ingaruka n’ingamba z’amakimbirane yo mu ngo, isanga zimwe mu mpamvu harimo: imyumvire idahuye ku mumaro w’abagabo n’abagore ndetse n’uburinganire, uburere n’amateka ya buri wese mu bagize urugo, kudategura neza abashakanye haba mu muryango, muri leta ndetse no mu madini. Izindi ni ukuba ingo nyinshi zubakiwe ku kinyoma, ubusambanyi n’ubusinzi.
Imibare ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitangaza(iturutse muri Polisi y’igihugu n’urukiko rw’ikirenga), igaragaza ko mu mwaka wa 2014-2015, abantu 62 bapfuye bishwe n’abo bashakanye, abandi 62 bicwa n’inshoreke cyangwa amahabara y’abo bashakanye.
Abagore 271 n’abagabo 22 barusimbutse benda guhitanwa n’abo bashakanye. Ibyaha by’ubwicanyi muri rusange byabaye 261, naho imanza mpanabyaha(harimo no gufata abana ku ngufu) zabaye 28,245. Intara y’Uburengerazuba Ntambabazi akomokamo, yabayemo ibyaha 46, iza ku mwanya wa gatatu nyuma y’iy’Amajyepfo n’Uburasirazuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *