Nyamasheke/Rangiro: Bavuga ko inzara ibugarije bayiterwa n’isuri

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’akagari ka Banda mu murenge wa Rangiro kimwe n’ako bihana imbibi ka Mutongo mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke bavuga ko  bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isuri ikomeje kubahombya.

Ubwo bari  mu gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, bahawe n’umushinga ‘Kageno Rwanda’ ufasha mu kuzamura imibereho y’abaturage b’iki gice kiri ahitaruye utundi muri aka karere, kuri pariki y’igihugu ya Nyungwe, bavuga ko kubera guturira iyi pariki hagwa imvura nyinshi cyane igakushumura ubutaka, ari yo mpamvu bahora mu bukene.

Rubungo Aminadab utuye mu mudugudu wa Uwakagano,  yagize ati ’’isuri ituruka mu misozi y’ Uwakagano igatwikira imyaka hafi ya yose tuba twahinze kubera no kutagira ibiti bikuze bifata ubutaka, indi ikayiroha mu mibande n’agafumbire kose tuba twashyizeho, ntitweze tugahora mu nzara,…’’

Umuyobozi wa  Kageno Rwanda, Musabyimana Elie, avuga ko bamaze kubona ukuntu abaturage bangirizwa imyaka bagasigara iheruheru, imirwanyasuri bacukura ntibashe gufata ya mazi kubera kwambara ubusa, nk’abashinzwe kuzamura imibereho y’abatuye aka gace bateguye ingemwe 60.000 z’ibiti bivangwa n’imyaka  ngo bazibahe ziterwe zihangane n’iki kibazo.

Ati “Hano hahora ibibazo by’ibiribwa bike bigatera ibibazo by’imirire mibi; tubona biterwa no kuteza neza bitewe n’isuri ibangiriza ubutaka bakamera nk’abahingiye ubusa, no kutagira imihanda ifatika ibahuza n’ibindi bice by’igihugu bakamera nk’abari mu bwigunge ntibabashe nibura guhahira ahandi.’’

Imidugudu ifite iki kibazo cyane ngo ni iya Uwakagano,Bururi na Nkamba, akaba ari yo yibanzweho mu gutera ibi biti, bakazahabwa n’iby’imbuto ziribwa ,cyane cyane iby’avoka kuko ngo ari byo byahera,mu rwego rwo guhashya imirire mibi.

Uyu muyobozi akabasaba kubifata neza ngo barebe ko bahangana n’iki cyago gikomeza kubasiga mu butayu kuko ngo n’agafumbire bashyize mu butaka kose kigendera.

Aka karere karangwa n’imisozi ihanamye mu bice hafi ya byose bikagize, ushinzwe ubutaka n’umutungo kamere, Iyakaremye Evelyne avuga ko  hari n’ibindi bice byako isuri ikibangamira umusaruro.

Avuga ko uyu mwaka bazatera ibiti kuri hegitari 352 mu karere kose,intego ikaba ari uko muri 2020 ahangana na 30% by’akarere kose hazaba hateye ishyamba,hakaba hamaze guterwa ibiti 400.000 ku buso buhuje mu mirenge ya Kanjongo, Rangiro na Karengera, abafatanyabikorwa bandi b’akarere kimwe na RAB  na bo bateye ibindi bigera ku 100.000 byose bigiye gufasha guhangana n’iki kibazo.

Ubuyobozi bwa Kageno Rwanda bukomeza busaba aba baturage kwirinda kwangiza ibiti byo muri iyi pariki kuko igitemwe kidashibuka kandi hari ho n’ibihita bicika burundu kubera kwangizwa, guhabwa ibi batera n’ubukangurambaga buhoraho ngo   bikaba kimwe mu bisubizo byo kuyibungabunga.

Bashima umushinga wa Kageno Rwanda ugiye kubafasha guhangana niyi suri ubaha ibiti byo guterabikazanabarinda kwangiza pariki yigihugu ya Nuyngwe bashaka mo imishingiriro.
Abaturage bahagurukiye kurwanya isuri ikomeje kubahoza mu nzara

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *