Uyu mubiri washyinguwe mu cyubahiro wabonetse mu mudugudu wa Ruzinga,akagari ka Mataba muri uyu murenge wa Shangi, mu murima w’umuturage bacukuru imiringoti mu rwego rwa VUP, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri uyu murenge kimwe n’indi bihana imbibe y’icyahoze ari komini Gafunzo bagahamya ko kubera ubugome Jenoside yakoranywe muri aka gace hari imibiri myinshi itaraboneka kubera kudatanga amakuru.

Gushyingura uyu mubiri mu cyubahiro byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwasorejwe ku cyobo cyiswe Croix rouge cyajugunywemo abatutsi barenga ibihumbi 12 muri Jenoside.

Mu buhamya bwe, Prof.Dr Kayitare Egide wari wihishe mu munara wa Kiliziya akaharokokera, yasabye ko iki cyobo cyatunganywa mu buryo bwihariye kigashyirwaho ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kubera abakijugunywemo n’ubu bemeza ko hari imibiri ikikirimo.
Ati “kiracyabitse imibiri y’abacu kuko hafi ya bose niho bajugunywe, kihanywera amaraso menshi yabo, imibiri y’impinja irimo n’urwavukiye kuri iyi Kiliziya rugahita rwicwa rukahajugunywa ku buryo uwo mubiri utari kuboneka ikaba igihari, tukifuza ko hakorwa mu buryo bwihariye amazina yabo akahashyirwa kuko tudashobora kugira ahandi tujya mu gihe twibuka nk’uyu munsi tutahabanje.’’

Mukantabana Joséphine washyinguye musaza we,avuga ko akomeje gushengurwa n’uko umubiri w’umugabo we wo yawubuze na n’ubu akaba atazi aho yaguye, hakaba n’igihe yihumuriza ko yaba akiriho yaragize nk’aho ahungira akaba ataraza, agasaba ababicaga babyireze bakanabisabira imbabazi kumukura mu rujijo niba baramwiciye umugabo bakerekana aho bashyize umubiri we nawo ugashyingurwa mu cyubahiro.
Avuga ko kuba n’uyu mubiri wa musaza we wabonetse hari bimwe mu bice byawo bitabonetse, akeka ko abahahingaga bagendaga bawimura banga kuwerekana,akanakeka ko hari n’indi igenda isisibiranywa gutyo,abagize uruhare muri Jenoside banga kuyerekana ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu kiganiro yahaye abaje kwibuka, Padiri Ubald Rugirangoga uzwi mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima, yavuze ko abakoze Jenoside batagomeye abantu gusa ahubwo banahemukiye Imana.
Avuga ko ikibabajwe no kuba hari abadatera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye kandi bamwe baravugaga ko ari abakirisitu,abasaba kwitandukanya n’iyo ngoyi ihora ibaziritse imitima bagasaba imbabazi abarokotse Jenoside na bo biteguye kuzibaha kugira ngo bakomeze bubakane bizira ikinyoma.
Ubugome ndengakamere bwabereye muri aka gace ngo ni amateka akomeye cyane nk’uko byavuzwe n’uhagarariye Ibuka muri aka karere, Bagirishya JMV, wasabye ko kuyandika akarere katangiye,kimwe n’ayabereye ahandi muri aka karere byakwihutishwa kuko bamwe mu bayazi bayabayemo bagenda basaza banapfa,gutinda bikaba byazatuma hari ayibagirana.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Shangi rwashyinguwemo uyu mubiri rusanzwe rushyinguyemo indi mibiri 17678, umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien akavuga ko akarere ku bufatanye na CNLG bakora ibishoboka byose ngo ibyahabereye,kimwe n’ahandi mu karere, amateka yabyo yandikwe, akizeza ko bizakorwa neza ku buryo atazibagirana.




