Amakuru aturuka mu gasanteri k’ubucuruzi ka Shangazi kari mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, aravuga iyicwa ry’umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwaga Munyaneza Onesphore wari utuye mu mudugudu wa Rusambu, akagari ka Kanazi muri uyu murenge, atewe icyuma na bagenzi be bivugwa ko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane.
Bamwe mu babibonye baganira na Bwiza.com, bavuga ko iri shyano ryabaye mu ma saa munani n’igice z’amanywa zo ku wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019, ubwo nyakwigendera yari avuye mu kabari kamwe kari kuri iyi santere y’ubucuruzi ya Shangazi gasanzwe kanotsa akabenzi ngo bikekwa ko ari na ko yari avuye kurya, ngo yabaye agisohoka ahita akubitana na bagenzi be babiri basanzwe biriranwa kuri iyi santere, batangira gutopforana.
Bakomeza bavuga ko aba babiri barimo Ndahimana Xaveri w’imyaka 28 y’amavuko usanzwe yubatse na Tuyishime Fabien w’imyaka 27 ukiri ingaragu, ngo bahise bamusagararira batangira gushyamirana,dore ko ngo atari ubwa mbere bashyamirana kuko ngo hari n’igihe bigeze kurwana, bagishyamirana,uyu Ndahimana Xavier ahita akura icyuma mu mufuka akimukubita mu rubavu rw’iburyo munsi y’ibere undi ahita yikubita hasi.
Umwe mu bari hafi aho, yagize ati “Yahise yikubita hasi ariko ntiyashiramo umwuka duhita twihutira kumujyana mu bitaro bya Bushenge ari ho yahise agwa akihagera, aba bagizi ba nabi bahita batabwa muri yombi n’abaturage ku bufatanye n’inzego z’umutekano zahise zihagera’’.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge, Rugerinyange Révelien yemeje aya makuru, avuga ko aba bishe mugenzi wabo bari basanzwe bari ku rutonde rw’ababaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi, bakaba bahoraga bafatwa bakajyanwa mu kigo kibakira bakaganirizwa bakarekurwa ariko kubireka bikananirana.
Yagize ati “Kuri iriya santere y’ubucuruzi hari insoresore n’abagabo bahirirwa nta kazi kazwi bahafite, n’aba kimwe na nyakwigendera babagamo, bikavugwa ko bahoranaga amakimbirane bakaba barigeze no kurwana, tugakeka ko aribyo bongeye bagahita banamwica.’’
Nubwo ashima abaturage kuba bahise batabara bakanagira uruhare rugaragara mu itabwa muri yombi ry’aba bagizi ba nabi bakaba bacumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Ntendezi, anabagaya kuba bataratangiye amakuru ku gihe y’aya makimbirane bahoranaga.
Avuga kandi ko ikibazo cy’urugomo bagiye kugihagurukira birushijeho, cyane cyane urukururwa n’ibiyobyabwenge, agasaba abaturage kujya bakurikiranira hafi abasore n’abagabo bakekwaho kubifata.
Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu, abo mu muryango we bavuze ko agomba gushyingurwa kuri uyu wa Kabiri,aho banasabye ko aba bakekwaho urupfu rwe bazaburanishirizwa mu ruhame aho icyaha cyakorewe.



