Umukecuru witwa Niyirora Gaudance utuye mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri ho mu karere ka Nyamasheke, arasaba gusubizwa ku nkunga y’ingoboka ya VUP igenewe abatishoboye avuga ko yakuweho ku maherere kuko ngo yari asanzwe ayihabwa, akavuga ko ashobora no kwicwa n’inzara umwanya uwo ari wo wose kuko nta kindi kimutunze.
Uyu mukecuru w’imyaka 73 y’amavuko yavuze ko nubwo we ari mu batahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko ko Jenoside yamuhitaniye umugabo n’abana 6 asigarana agakobwa kamwe gusa.
Ngo yaje kwisungana n’umugabo wari warahunze mu 1959 yari ahungutse utarigeze ashaka, babana mu nzu ya nyina w’uwo mugabo na we wari umaze kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi, mu kazu gato k’akumba kamwe n’uruganiriro yari yubakiwe mu 1995 ariko yitaba Imana akikubakirwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo nyuma yo gupfusha nyina uyu mugabo yaje kwisungana n’uyu mukecuru bayibanamo ariko muri 2011 uyu mugabo na we yitaba Imana batabyaranye,ka kazu kari kamaze gusaza cyane karatangiye no kuva uyu mukecuru akabanamo n’uwo mukobwa we n’akuzukuru uyu mukobwa yari amaze kubyara.

Uyu mukobwa ngo yaje gujya gushaka akazi ko mu rugo mu mujyi wa Kigali asigira nyina ako kuzukuru n’ubu umukecuru ntazi aho umukobwa we aba ntibarongera gucana iryera.
Umukecuru ngo yaje gushyirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe,atangira guhabwa inkunga y’ingoboka ya VUP kuko byagaragaraga ko atishoboye ariko ngo kuva umwaka ushize yayikuweho ku byo yita amaherere kandi ngo ashobora no kwicwa n’inzara umwana uwo ari wo wose.
Ubwo Bwiza.com yamusuraga, yamusanze muri ako kazu kenda kugwa ayitangariza uburyo abayeho.
Yagize ati “inkunga ya VUP bampaye bwa mbere nayubakishijemo ubwiherero kuko nta bwo nagiraga ,iya kabiri nyiguramo agahene karapfa, iya 3 nyiguramo akandi gahene, baza kumpa n’akagurube ku murenge, ubu mbana mu kumba ndaramo n’ako kuzukuru n’ako gahene, mu kumba kandi kakabaye uruganiriro nashyizemo ako kagurube, meze nk’uwiganirira n’agahene n’ako kagurube ndarana natwo.
Aka kazu karava cyane ku buryo iyo imvura iguye nyinshi njyana ka gahene nkagasanza ako kagurube muri ako kumba k’uruganiriro n’ako kuzukuru kanjye tukikinga ku kabati kamwe gasigaye katava,ku buryo umuyaga uje ari mwinshi byahita biturangiriraho kandi ubuyobozi burabizi,n’akamatora nararagaho kashwanyagujwe n’imvura,nyamara nagiye kumva numva ku murenge barambwiye ngo bankuye kuri iyo nkunga y’ingoboka,ngo nzajye nkora imirimo y’amaboko.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko yavunitse ukuboko anahora arwaragurika kubera n’inzara n’izabukuru, yagira Imana akagaburirwa n’abaturanyi,akavuga ko hari igihe banaburara n’ako kuzukuru ke,nyamara ngo yakuwe ku nkunga y’ingoboka,aho amaze umwaka wose atayihabwa kandi ngo yari amaze imyaka irenga 2 ayihabwa,ngo bakamubwira kujya gukora imihanda n’amaterasi ngo abone amafaranga kandi atabishoboye.

Yarakomeje ati’ “ bambwiye ko bankuyemo kubera uwo mukobwa maze imyaka irenga 2 ntazi n’iyo aba ngo wenda yantunga,ngo ahubwo ngo ninjye gukora amaterasi ,n’iryo nkoze rikananira nkitahira,bakambwira kurisubiramo n’ubundi rikananira. Ndasaba gusubizwa ku nkunga y’ingoboka batarasanga nishwe n’ inzara,kandi iyo nahawe sinayiriye nabi yarangobotse rwose.’’
Abaturanyi be baganiriye na Bwiza.com, bemeza ko adakwiye gukurwa ku rutonde kuko batazi n’uko yarukuweho, bagahorana ubwoba ko rimwe bazasanga ako kazu kamuguyeho, no kuba ararana n’ihene mu cyumba araramo iruhande hari ako kagurube kandi ubuyobozi bubizi,bakabona bidakwiye,akwiye gusubizaw kuri iyo nkunga,akanahabwa umuganda akubakirwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwimana Damas avuga ko bagiye kureba icyaba cyaratumye akurwa kuri urwo rutonde kandi koko bigaragara ko ashaje cyane atanishoboye, barebe niba nta n’abandi bafite icyo kibazo,kuko hagiye gukorwa urundi rutonde,harebwe niba yasubizwaho,cyane cyane ko n’abaturanyi be bose bemeza ko abikwiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre@Bwiza.com


