Nyuma y’imyaka 24, Umuryango wa pasiteri Rugerinyange Jean wo mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Mugera n’uwa Ntwarabashi Athanase warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi idacana uwaka, yababariranye.
Imbabazi bazihanye ku mugaragaro mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari segiteri Mugera ya Komini Gafunzo, ubu ni mu kagari ka Mugera, umurenge wa Shangi, akarere ka Nyamasheke.
Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’iki gikorwa, Ntwarabashi Athanase w’imyaka 71 y’amavuko na we usengera muri ADEPR yavuze ko yari amaze iyi myaka yose ababajwe cyane n’ibyo we na bagenzi be barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakorewe n’uyu mupasiteri.
Ntwarabashi yari yarafashe icyemezo cyo kutazongera gusengera aho uyu mupasiteri ari, ko n’igaburo ryera atanga atazongera kuriryaho, no kutazongera kumukora mu ntoki na rimwe cyangwa umuryango we.
Agira Ati “Nategereje ko ansaba imbabazi ndaheba, ariko mu mpera z’umwaka ushize mbona azanye n’abandi bapasiteri bagenzi be,bose hamwe bagera kuri 20, bazana Fanta iwanjye, yemera icyaha anansaba imbabazi nanjye ndazimuha, tukaba twabishyize ku mugaragaro,… niyemeje guhindura amateka yanjye na we imiryango yombi ikongera kubana neza.’’
Pasiteri Rugerinyange Jean usanzwe azwi ho impano yo gusengera abarwayi bagakira n’ibindi bitangaza, yavuze ko na we yishimiye ko imiryango yombi yongeye gusabana, asaba n’abandi bagenzi gutera ikirenge mu cye.
Ati’’ n’abandi bakozi b’Imana bumva hari icyo bagomba kwikiranuraho na bagenzi babo nyuma y’aya mahano yagwiririye u Rwanda,ndabasaba gutera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye, kugira ngo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyatangiye hatazagira ikiyikoma mu nkokora.’’
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien yashimye iyi ntambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge, ashima iyi miryango yateye intambwe yo kongera kubana neza, na we asaba abanyamadini gushyira ingufu muri iyi gahunda.
Aka gace kabarurwamo Abantu barenga 350 bahiciwe muri jenoside yakorewe Abatutsi,bamwe bajugunywa mu byobo ari bazima,abandi baratwikwa,imibiri yashoboye kuboneka ikaba ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Shangi.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


