Nyamasheke: Umusaza wari uzwiho gufata inzoka ari nzima yamurumye ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Umusaza w’imyaka 67 y’amavuko witwaga Sekanyambo Isaacar wari usanzwe azwiho kugombora abarumwe n’inzoka, yamurumye ahita apfa.

Yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Kabaga, akagari ka Kigoya, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, yarumwe n’inzoka mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2017, ubwo yari agiye kuyikura mu nzu y’umuturanyi we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigoya, Hatagekimana Jean Thiery, aganira na Bwiza.com, yemeje aya makuru, ko uyu musaza yari azwi cyane muri uyu murenge nk’umugombozi, ko inkuru yasakaye saa mbiri n’igice z’ijoro, ari nabwo yahise apfa.

Ati “Yari asanzwe aha imiti abarumwe n’inzoka, akabavura, akaba yari asanzwe afata inzoka zateye abaturage mu nzu akazikuramo akazijugunya ari nzima, haba hari uwo inzoka yariye akamuha imiti agakira”.

Ngo uyu musaza ntiyajyaga yica izi nzoka ahubwo ngo yajyaga azihamagara zikaza zimusanga akaziterura akazijyana kuzijugunya mu bihuru byo hafi y’inzu azikuyemo ari nzima, ariko kuri iyi nshuro akubitana n’iyariye karungu iramwirenza.

Yakomeje agira ati “umusaza baturanye witwa Gatana Athanase, inzoka yinjiye mu nzu ye mu mwobo uri mu cyumba cy’uruganiriro, aramuhamagara undi aza kuyikuramo, ayifata n’intoki ajya kuyijugunya mu bihuru byo hafi aho ari nzima, muri uko kujya kuyijugunya ngo ni ho yamurumye urutoki rw’igikumwe, imusigamo amenyo 2.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yabanje kumva ari ibisanzwe kuko n’ubundi ngo n’ahandi yajyaga kuzikura mu nzu zamurumaga akihandura amenyo yazo akanivurira imbere y’abaturage agataha ku buryo babonaga yarabimenyereye, bakibaza impamvu we ntacyo zimutwara bikabayobera.

Yagarutse avuye kujugunya iyo nzoka yo mu bwoko bw’Idubi ngo yari ifite uburebure bwa cm 85, ngo isanzwe iryana cyane ikanagira amahane menshi, yari yayijyanye ari nzima atayishe kuko n’ubundi ngo nta nzoka n’imwe yajyaga yica, agarutse avuga ko yamurumye kuri urwo rutoki ikamusigamo amenyo 2, asaba kologati ngo ashyireho barayimuha, ya menyo arayahandura ayashyiraho ariko ababwira ko yumva akomeza kuribwa, atangira no guhinda imishyitsi, asaba ko bamushakira aho aba aryamye.

Gitifu Hategekimana yakomeje agira ati “bamaze kumwereka aho aryama bahise bajya gushaka abaturanyi bamujyana kwa muganga, bagarutse basanga yapfuye ni ko guhuruza abaturanyi bose baturiye aho n’inzego z’umutekano, umurambo uhita ujyanwa ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, ukaba utegereje gushyingurwa.’’

Yakomeje avuga ko uyu musaza yari amaze igihe kirenga imyaka 20 azwiho kugombora abariwe n’inzoka no kuzikura mu nzu akazijugunya ntizimutere ikibazo, abaturanyi ngo bakibaza uburyo yabikoraga, banakomeje kwibaza impamvu atajyaga azica ahubwo akazijugunya, cyane cyane ko kano gace ngo kanakunze kubamo inzoka nyinshi zijya mu nzu z’abaturage.

Abaturage ngo bahise bakoreshwa inama barahumurizwa, banasabwa kujya babanza kubwira inzego z’ubuyobozi ibibazo nk’ibyo bishobora gukurura umutekano muke mu baturage.

Sekanyambo asize umugore n’abana 6 barimo umukuru wari ushyingiwe vuba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *