Nyamirambo: Abagenzi bumvishe vuba uburyo bwo gukoresha amakarita (TAP & GO) muri bus

Sangiza iyi nkuru

Agace ka Nyamirambo niko kabimburiye utundi duce tugize umujyi wa Kigali kumva vuba ikoresha ry’ amakarita “TAP & GO” bishyura muri bus zitwara abagenzi.
Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com yagiranye n’ umwe mu bakozi bashinzwe kugurisha aya ma karita “TAP & GO” , yarushijeho kudusobanurira akamaro kayo anemeza ko aya makarita yaje gukemura ibibazo.
nyamirambo
Iyi karita rero igura amafaranga 500, noneho ukajya uyibikaho amafaranga ukayishyira ahabugenewe mu mashini (Validator) amafaranga akavaho akwiranye n’ urugendo ugiye gukora.
N’ ubwo bimeze bityo, ubu buryo bushya bwo gukoresha amakarita bwatangiye kugeragezwa Gikondo Nyenyeri, Kicukoro centre ndetse na Remera, nyamara aho hose ntibirabashobokera kuko abagenzi baracyishyura mu ntoki.
Gusa kugeza magingo aya i Nyamirambo umunsi umwe gusa wari uhagije kugira ngo byubahirizwe kandi bishyirwe mu bikorwa aho abagenzi bose bahise babizirikana.
Bamwe mu batuye i Nyamirambo batangarije Bwiza.com, ko basanga ubu buryo bushya bwo kwishyura bwatumye ntaho bagihuriye n’ abakomvoyeri kuko mbere bitaraza habagaho gusuzugurana bya hato na hato.
Kuri iyi ngingo, abatemberera i Nyamirambo nabo baracyayigura bijujuta kuko iyo baguze ikariti ya 500 kandi bazayikoresha rimwe gusa bitewe n’ uko batuye ahantu hatandukanye ntibiborehera.
N’ ubwo bimeze bityo , abamotari bo babyungukiyemo kuko iyo umugenzi ashaka kwihuta ahitamo kuba yakwishyura amafaranga y’ u Rwanda 500 bityo agasubiza aye aho kugira ngo ayabike ku ikarita adateganya gukoresha vuba.
Mu gihe abakomvoyeri benshi bagiye mu muhanda , abashoferi batwara imodoka zikorera i Nyamirambo basanga ko ubu buryo bwatumye nabo bagubwa neza kuko mbere iyo batuzuzaga amafaranga basabwaga kenshi barayabacaga ariko ubu byararoroshye.
Gahunda yo kwishyura ukoresheje ikarita y’urugendo ya Tap and Go yashyizweho na Sosiyete AC Group y’Abanyarwanda bikorera ku giti cyabo ifatanyije na ‘Kigali Bus Services-KBS’ mu rwego rwo kurwanya ubwumvikane buke bugaragara hagati y’abishyura n’abishyuza mu ma bisi ndetse no kubungabunga ibidukikije n’isuku.
Mu gihe hari ababwijujutira, byatangajwe kenshi ko ubu buryo bwemejwe kugirango bugabanye ubujura n’amananiza akorwa na bamwe mu bishyuza(convoyeurs) ndetse ntihabe ho gutinda mu gihe umuntu yihuta ategereje ko bamugarurira.
Umuyobozi wa AC Group, Patick Bucyana akaba avuga ko Ubu buryo buzorohereza ba nyiri imodoka kwishyuza kandi buzajya bwerekana aho bisi iherereye, umuvuduko iri kugenderaho ndetse bunatange amakuru y’abagenzi bari muri iyo bisi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kvicky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *