Myugariro Nyandwi Saddam ukinira ikipe ya Musanze FC, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwitonze Denyse bari bamaze imyaka ine n’igice bakundana.
Uyu myugariro w’iburyo ukomoka mu karere ka Rusizi, yamenyekanye cyane akinira Rayon Sports bageranye muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederation Cup ya 2018, mbere yo kwerekeza mu majyaruguru y’igihugu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo ni bwo we n’umukunzi we bahamirije urwo bakundana imbere y’amategeko y’u Rwanda, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Nyandwi na Uwitonze bahamiriza isezerano ryabo imbere y’Imana mu muhango ubera mu musigiti wo kwa Kadhafi i Nyamirambo, mu gihe ubukwe bwabo buteganyijwe kubera kuri Baobah i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.
Nyandwi Saddam yabwiye BWIZA ko umukunzi we yamukundiye imico myiza yamubonanye bakimenyana nyamara yari imfubyi.
Ati: “Nashitse hano muri Kigali ndamubona agiye ku ishuri, ndamuvugisha mbona ni umwana mwiza nta babyeyi afite bombi, ndavuga nti ‘uyu mwana reka abe ari we nzakurikira, abe ari we uzambera umufasha’. Imana yabimfashijemo birakunda, ni na yo mpamvu turi kumwe, nabonye ko afite imico myiza.”
Nyandwi Saddam uretse kuba yarakiniye Rayon Sports na Musanze FC, yanakiniye Espoir FC y’iwabo.












