Abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Nyanza n’abaturage bahuriye hamwe mu biganiro bise “ukuri kutagamije guhangana”, muri ibi biganiro bakaba baganira kuri gahunda zimwe na zimwe zijyanye n’iterambere ariko zirimo imbogamizi mu buzima bwa bo bwa buri munsi hagamijwe kuzishakira umuti.
Muri ibyo bibazo byaganiriweho birimo ibishingiye kuri gahunda ya Girinka, kugezwaho imbuto n’inyogeramusaruro, guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe hamwe n’imirimo igenerwa abatishoboye V.U.P n’ibindi bitandukanye.
Ibyo biganiro byitabiriwe n’abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano kuva ku mufashamyumvire mu buhinzi kugera ku muyobozi w’ubuhinzi ku rwego rw’Akarere ka Nyanza hamwe n’abahinzi n’aborozi bato.
Bitangira, hashimangiwe ingingo igamije gutinyura impande zombi, ivuga ko bitagamije guhanganisha abaturage n’abayobozi ahubwo ko ari inzira yo kurebera hamwe ibibazo bafite no gutanga ibitekerezo by’uko byakemuka hagamijwe kunoza serivisi no kubahiriza ibyo leta yemerera abaturage.
Ni ibiganiro byarabanjirijwe no kwiherera ku mpande zombie, aho ku ruhande rw’abaturage bakora ubuhinzi n’ubworozi baganiraga ku buryo ubuyobozi bubafasha muri gahunda zibagenewe, bakabishyira mu nyandiko biriho n’amanota bagiye baha ubwo buyobozi muri buri serivisi.
Ni nako byagenze ku ruhande rw’abayobozi b’inzego zibanze barimo ba Veterineri, ba Agoronome, Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi ndetse n’umuyobozi w’ubuhinzi, mu karere ka Nyanza ariko bo bakaba barihaga amanota y’uburyo baha abaturage izo serivisi.
Impande zombi zikaba zifashishije izo nyandiko muri ibyo biganiro. Abaturage bagiye bereka abayobozi amanota babahaye bakabasobanurira n’impamvu, ubundi bakababaza impamvu ya serivisi zigenda nabi, abayobozi babasobanurira imbonankubone.

Abaturage bagaraje ko imbuto n’ifumbire bibageraho ku kigero cya 3.1 kuri gatanu mu gihe abayobozi bagaragazaga ko bayibaha ku kigero cya 3.2 kuri gatanu.
Naho ku bijyanye no kubasobanurira imikoreshereze ya byo babishyira ku kigero cya 3.3 kuri gatanu mu gihe abayobozi bo bagaragaje ko babegera ku kigero cya 3.5 kuri Gatanu.
Nubwo amanota atari ahabanye cyane muri iki cyiciro abahinzi, basobanuye ko gutinda kwa Nkunganire bisa n’ibigiye kumenyerwa; cyakora ngo n’iyo bahawe ifumbire ntiberekwa uko ikoreshwa, bikagenda bityo no ku mbuto baterekwa uko ihingwa.
Mukeshimana Dorothe uhagarariye ihuriro ry’amatsinda y’abagore bakora ubuhinzi mu karere ka Nyanza yavuze ko ibyo nk’abaturage baba basezeranyijwe bidashyirwa mu bikorwa.
Agira ati “Nubwo ubu turi gutera, imbuto yaratinze ku buryo hari abo intabire zari zararaye…nyamara nta muyobozi wigeze aza ngo atubwire ngo bimeze bitya kandi aribo baba baratubwiye ngo nimuhinge imbuto izaza mu cyumweru cya mbere cya Nzeri”.
Abaturage banabajije abayobozi impamvu bategera abahabwa Girinka ngo babongerere ubushobozi ahubwo bagaheruka bazibaha bakazagaruka bumvise ngo zapfuye cyangwa zagize ibindi bibazo.
Impande zombi zageze kuri V.U.P zemeranya ko imihembere y’abagenerwabikorwa ihagaze nabi. Abaturage bayishyize ku ikigereranyo cya 2.2 ku manota atanu, abayobozi bayiha 2.7 ku manota atanu.
Ubuyobozi bwasobanuye ko intandaro ya byo iri ku nzira amafaranga anyuzwamo kugira ngo agere ku mugenerwabikorwa wayakoreye akeneye kwikenura.

Nubwo ku ruhande rumwe byumvikana ko byari ibiganiro bishyamiranyije impande ebyiri, byarangiye ababyitabiriye babwiye Bwiza.com ko babyishimiye.
Muzerwa Longin witabiriye ibiganiro nk’umuhinzi wo mu murenge wa Mukingo agira ati “nishimiye ko nabashije gutanga igitekerezo cyanjye kandi ndizera ko bishobora kugira icyo bizahindura.”
Abayobozi barebwa n’ubuhinzi n’ubworozi muri ako Karere ka Nyanza ngo barushijeho kumenya ibibazo biri muri urwo rwego n’inzira abahinzi bato bifuza ko byakemukamo.
Ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyanza, Nzungize Gustave yasabye abahinzi gufata iyambere mu gukemura ibyagaragaye ko aribo babifitemo intege nkeya.
Agira ati “Turi kwisuzuma kandi hari ibyo dutahanye kubera ibiganiro byiza biduhuje…ariko namwe mwisuzume. Ese ba Agoronome, Abafashamyumvire na ba Veterineri ko mubegereye murabakoresha? Bo barakomeza bagahembwa ariko nimubakoreshe bajye bahembwa bakoze.”
Ibiganiro hagati y’abahinzi bato n’abayobozi bigamije guteza imbere uruhare rw’abo bahinzi, mu iterambere ryabo. Ariko nanone ibitekerezo byabo bikazajya bizamuka bikagira uruhare mu kugena Polikiti y’ubuhinzi mu Rwanda.
Ibibazo bitakemurwa n’ubushobozi bw’Akarere bikazajya bikorerwa ubuvugizi ku bufatanye bw’Akarere ka Nyanza, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa bakorana n’ako karere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Venuste Twarabanye@Bwiza.com


