f6c1d240-d1fa-11ed-af0d-9d7df5f76b8a-8cf65

Nyanza: Aimable Karasira yireguye ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside

Sangiza iyi nkuru

Mu rugereko rw’Urukiko Rikuru i Nyanza, kuri uyu wa Gatatu, Aimable Karasira n’abamwunganira berekanye ko ibyaha akurikiranyweho 4 muri 6 bigendanye n’ibyavugiwe mu itangazamakuru, ko byagombye kurangizwa n’urwego rw’abanyamakuru rubigenzura RMC.

Umwunganizi we, Me Bikotwa Bruce yabwiye urukiko ko umushinjacyaha atari impuguke mu itangazamakuru bityo akaba atamenya niba ibyavugiwe mu itangazamakuru bigize cyangwa bitagize icyaha ko rero byagombaga kubanza kunyuzwa mu rwego rugenzura abanyamakuru, urwo rwego rukaba arirwo rutanga umurongo wo kubivana ku rubuga rwa YouTube cyangwa gusaba ko abo bibangamiye bahabwa nabo uburenganzira bwo kugira icyo babivugaho.

Babwiye kandi urukiko ko nta bimenyetso simusiga umushinjacyaha agaragaza ku byo we yita ibyaha ngo Karasira yakoze nkuko iyi nkuru dukesha BBC Gahuza ivuga.

Karasira avuga ko nta kiganiro na kimwe we yigeze akora ko ”ibiganiro byanyujijwe kuri YouTube byakozwe n’abanyamakuru b’abanyamwuga”, nk’uko abivuga ati: “jye nkazamo ndi umutumirwa” ko nta bushake bwe bugaragara bwo gukora icyaha.

Yisobanuye ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside.

Ubushinjacyaha bugendera ku magambo Karasira yavuze ko ngo leta y’u Rwanda yakoze jenoside yirwanaho ngo “kuko abana b’inkotanyi bateraga amabombe bayatera abaturanyi babo basize mu Rwanda bagiye ku rugamba”.

Hifashishijwe video yakinnwe mu rukiko irimo amwe muri ayo magambo, Karasira n’abamwunganira bavuze ko umushinjacyaha yamwitiriye amagambo atari aye-ati “n’ikimenyimenyimenyi hari aho mwumvise mvugamo leta ya Habyarimana?

Yavuzeko iyo mvugo yakwitwa iy’umushinjacyaha itakwitwa iya Karasira-avuga ko imvugo ye ya nyayo yumviswe nabi.

Abunganira Karasira bashoje bavuga ko mu gihe umushinjacyaha nta bimenyetso simusiga agaragaza kuri icyo cyaha byagorana kuvuga ko hari ubushake uwashinja yari afite bwo kugikora.

Karasira, umuhanzi wahoze ari n’umwarimu wa kaminuza y’u Rwanda, yamamaye ku mbuga za YouTube kubera ibiganiro yagaragaramo bamwe babona nk’ibinenga ubutegetsi, we akavuga ko ibyo biganiro byari bigamije kuvuga ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda n’ibiriho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *