Dukundane Family, ku bufatanye n’akarere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, bateguye igikorwa cyo kwibuka abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, bajugunywe mu ruzi rw’Akanyaru.
Iki gikorwa ngarukamwaka, kizaba ku wa Gatandatu, itariki ya 5 Gicurasi 2018, hakazashyirwa indabo mu mazi y’Akanyaru, hibukwa abahiciwe banasubizwa icyubahiro bambuwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa kuri iyi nshuro, Rugero Jean Claude, yatangarije Bwiza.com, ko amazi yakoreshejwe nk’intwaro yishe Abatutsi nyuma ababuze ababo ntibabona uko babashyingura mu cyubahiro, akaba ariyo mpamvu bateguye iki gikorwa kugirango icyubahiro bambuwe bagisubizwe kandi binaruhure imitima y’abiciwe.
Agira ati “Abishwe bajugunywe mu mazi kuko yakoreshejwe nk’intwaro yishe Abatutsi muri jenoside, ariko na none aba n’irimbi ryabo, ubwo rero twasanze abantu batarabonye uko bashyingura ababo. Iyo tugiye kwibuka hariya, bifasha ababuze ababo, bibafasha kumva ko babashyinguye mu cyubahiro bashyiraho indabo”.
Claude akomeza avuga ko iki gikorwa cyo kwibuka bashyira indabo mu mazi, Dukundane Family igiye kugikora ku nshuro ya 12, by’umwihariko ko iyo birangiye aho bibukiye hashyirwa urukuta rw’urwibutso rwanditseho amazina y’abahiciwe.
Ati “urwo rukuta ruzashyirwa ku nkombe y’Akanyaru, ubu dufite amazina y’abantu basaga 230 bazandikwa kuri urwo rukuta, ariko ashobora kuziyongera kuko amazina y’abandi agishakishwa”.
Nk’uko byatangajwe haruguru, uyu muhango uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, abazaturuka i Kigali bazahaguruka saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo (06:30) kuri Paruwasi St Famille iri ku Muhima. Claude ati “Abanyamuryango ba ‘Dukundane Family’, Abanyamayaga n’Abanyarwanda bose muri rusange nimuze twifatanye muri uyu muhango wo kwibuka abacu”.
Dukundane Family , ni umuryango washinzwe mu 2006, ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri barangije muri St Andre, bari bibumbiye mu muryango AERG (Association des Etudiants Rescapés du Genocide). Ku ikubitoro watangijwe n’abagera kuri 16, ubu ukaba ugizwe n’abasaga 300.
Dukundane Family yateguye ku nshuro ya mbere igikorwa cyo kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi mu 2007, kibera ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo hagati ya Bugesera na Kicukiro.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya




