Igice gishya cyiyongereye kuri dosiye y’umupolisi mukuru mu Gipolisi cy’u Burundi, Col. Moïse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, ukurikiranweho guhungabanya ubukungu bw’igihugu no gushaka kwica.
Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko ku Cyumweru, itariki ya 17 Kanama, urugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Muyange, Komini ya Nyanza, mu Ntara ya Burunga (mu majyepfo y’igihugu), rwasatswe bikomeye n’abapolisi.
Abatangabuhamya bavuga ko iyi nzu yagoswe saa tatu za mu gitondo n’abapolisi bo kuri sitasiyo ya polisi y’intara ifite icyicaro i Makamba, bafatanyije n’abapolisi bo kuri sitasiyo ya Komini ya Nyanza.
Iki gikorwa cyakozwe mu igenzura rikabije, cyatumye hafatwa imyenda myinshi y’abapolisi n’ibindi bintu bitatangajwe ku mugaragaro.
Muri icyo gihe kandi, amazu y’abamotari batatu baturanye na Colonel Arakaza nayo yasatswe nk’uko inkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Ku itariki ya 13 Kanama, abashoferi babiri, Asmani Tuyihimbaze, ukomoka i Muyange (Komini ya Nyanza), na Paul Ndagijimana, ukomoka i Kabarore (Intara ya Butanyerera, mu majyaruguru), bafatiwe mu Rumonge (Intara ya Burunga) batwaye litiro 500 za lisansi ya magendu yari ihishe mu modoka bari batwaye. Nyuma yo gutabwa muri yombi, aba bavuze ko bakorera Colonel Arakaza.
Ku itariki ya 14 Kanama, Colonel Arakaza na we yafatiwe mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura, afungirwa muri kasho ya polisi. Mbere y’uko atabwa muri yombi, ngo yaba yarateye ubwoba abapolisi n’imbunda ye.
Kuri ubu akurikiranweho guhungabanya ubukungu bw’igihugu, guta inshingano ze no kugerageza kwica.


