Abatangabuhamya bashinjura Jean Claude Iyamuremye (Nzinga) bari mu Bubiligi bazumvwa hakoreshejwe Skype nk’uko byemejwe n’Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza.
Urukiko rwamaze kumva, mu iburanisha mu mizi, abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bavuze ko Iyamuremye yari mu mutwe w’Interahamwe kandi yagize uruhare mu bitero byishe abatutsi mu ishuri rya ETO – Kicukiro mu mjyi wa Kigali.
Uregwa utemera ibyaha ashinjwa, nawe yasabye ko abatangabuhamya batatu bamushinjura bumvwa n’ubwo bari mu Bubiligi. Urukiko rwagombaga kwemeza uko abo batangabuhaya bazumvwa.
Kubera ko kohereza itsinda ry’urukiko mu Bubiligi bitakunda kubera ibihe biriho by’icyorezo cya Covid-19, rwemeje ko abatangabuhamya bazumvwa batagaragajwe umwirondoro binyuze kuri Skype ku itariki ya 5 Ugushyingo.
Iyamuremye yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca za Niboye, muri Kicukiro, imyaka 19 y’igifungo nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside mu 2007.
Iki gihano cyabanje guteshwa agaciro mbere y’uko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi muri uru rukiko nk’uko bigenwa n’itegeko rikuraho inkiko Gacaca.
Iyamuremye w’imyaka 45, wagejejwe mu Rwanda mu 2016 akuwe mu Buholandi, aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isiraheli na Finlande, mu gihe yatawe muri yombi mu 2013, avuga ko jenoside yabaye afite imyaka 19.


