Nyanza/Kenya: Abagabo badasiramuye barashakishwa

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Kenya yatangije ubukangurambaga bushakisha abagabo badasiramuye b’ahitwa Nyanza kuko ibafata nk’abagira uruhare runini mu gukwirakwiza Virusi ya SIDA.

Kuri ubu iki gikorwa kiri gukorerwa mu duce tune tugize Nyanza ariko kikaba kizakomereza n’ahandi mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima y’Iki gihugu yifashishije Ikigo Gishinzwe Gukangurira Abagabo Kwisiramuza ku Bushake ( VMMC) itangaza ko igamije kugabanya uwbiyongere bwa Virusi ya SIDA muri iki gihugu.

Ikinyamakuru Taifa Leo candikirwa muri Kenya, dukesha iyi nkuru kivuga ubu bukangurambaga bwatangijwe kuwa 22 Nyakanga uyu mwaka kandi ko buzamara amezi atatu.

Ikigamijwe nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga, ni ukumenya umubare w’abagabo basiramuye n’abadasiramuye mu duce twa Homa Bay, Kisumu, Siaya na Migori.

Ishyirahamwe VMMC  rivuga ko rizakoresha uburyo bw’ibiganiro mu kumvisha aba bagabo inyungu zo kwisiramuza ku bazaba babishaka.

Dr Akeche wo muri iri shyirahamwe yavuze ko ubu bukangurambaga bwatewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika  bwatangiriye mu gace ka Nyanza mu 2008 kandi ko buzagezwa mu tundi duce tw’igihugu.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Avuga ko kuva yatangira, yagize umumaro mu bijyanye no kugabanya ubwiyongere bw’ubwandu.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *