4bded274-1a55-4c1c-9417-a94521852e09

Nyanza: Ubushinjacyaha bukurikiranye ushinjwa kwica nyina

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umusore w’imyaka 33 ukekwaho kuba ku itariki ya 22 Ukwakira 2025 saa moya z’ijoro yarishe nyina umubyara w’imyaka 65 amukubise umuhoro mu mutwe amuhora ko yanze kumwubakira inzu.

Icyaha uregwa akurikiranweho bivugwa ko cyakorewe mu rugo aho batuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza.

Mu ibazwa rye, yavuze ko barimo kurya, asiga mama we aho bariraga ajya mu cyumba araramo azana umuhoro awumukubita mu mutwe inshuro eshatu yikubita hasi arapfa nawe ahita yijyana ku biro by’akagari.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko yasobanuye ko yamuhoye ko yanze kumwubakira yanamusaba ngo agurishe ishyamba yubake akabyanga amubwira ngo azategereze bashiki be bagabane.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *