Amakuru yizewe agera kuri BWIZA avuga ko mu Mudugudu wa Kankima, Akagari ka Cyotamakara, Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, hari umuryango umaze iminsi wifungiranye mu nzu, utarya kuko ngo usanga ubuzima bwararangiye. Isoko y’amakuru ya BWIZA ivuga ko uyu muryango ” Mu rugo rwa Ntegamaherezo Innocent w’imyaka 55 n’umugore witwa Shyirambere Domithile w’imyaka 48 n’abana babo aribo: Ingabire Clementine w’imyaka 20, Tuyizere Innocent w’imyaka 12 na Tumukunde Jacky w’imyaka umunani bamaze igihe bikingiranye mu nzu bakaba bamaze hafi iminsi itatu bivugwa ko batarya batananywa ndetse na bimwe mu byo bari batunze barabihaye abantu batandukanye harimo ihene n’inkoko ndetse n’imyaka bejeje…” Aya makuru akomeza agira ati ” Banze kwikigiza ndetse n’indangamuntu barazijugunye. Abana babo babakuye mu ishuri.” BWIZA ku murongo wa telefoni yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko aya makuru ari impamo, ko aba bantu bifungiranye mu nzu bashobora kuba bafite ikibazo cyo mu mutwe. Yahakanye ko babitewe no kwanga kwikingiza Covid-19. Meya Ntazinda ati ” Aba bantu bikingiranye mu nzu, ibyo bari batunze bimwe barabitanga ibindi barabijugunya. Ni ikibazo cy’imitekerereze, umuntu yakwita ko ari icyo mu mutwe. Ibi biterwa n’uburyo bitwaraga n’abana batoya babashyizemo ngo nta buzima bukiriho. Bababujije gusohoka no kurya byose. Ni ikibazo cyo mu mutwe wabo kuko nta dini ryigisha ibyo ngibyo.” Yakomeje agira ati ” Bavugaga ngo nta buzima buhari, nta kintu bazongera gukora, Imana niyo nkuru. Babaga bafite n’amagambo adasobanutse wumva ko bafite ikibazo mu mutwe.” Meya Ntazinda avuga ko ” Ibi babitangiye kuwa 26 Ukuboza 2021. Twabakuye mu nzu tubajyana kwa muganga bakomeza kunanirana. Aho kugira ngo bumve inama bagirwa, abakuru bakomeje kwanga kurya, babashyiramo serumu. Abana bo bageze aho bararya, abakuru bamenagura ibintu. Bahita babajyana CARAES-HUYE.” Yavuze ko umwana mukuru wo muri uyu muryango ari we watabarije ab’iwabo. Yasabye abaturage kubungabunga ubuzima ari nayo mpano Imana itanga. Ati ” Ubuzima ni Imana ibutanga, ninayo ibusubirana kandi ntawe umenya igihe ibutwarira. Ntabwo bikwiye kumva ko umuntu agiye gushyira iherezo ku buzima bwe ndetse n’ubwo arera nk’ubw’abana.” Uyu muyobozi yasabye abaturage gutungira agatoki ubuyobozi ahandi haba hari ikibazo nk’iki kugira ngo abagifite bafashwe.

8 Responses
Nyanza: Umuryango umaze iminsi wifungiranye mu nzu ntacyo ukoza ku munwa
Hhhhh!! nonese umuryango wabantu4 urwarira rimwe? Ahubwo 3 bya 4 byabanyarwanda byose birarwaye twapfuye duhagaze kuko abantu benshi batakaje ikizere cyo kubaho.

Ibyiwacu ntahandi biba!
Ibyiwacu……….

Ariko Imana yaragowe uko nukwiyahura pe
Nyanza: Umuryango umaze iminsi wifungiranye mu nzu ntacyo ukoza ku munwa
Ariko Imana yaragowe uko nukwiyahura pe