Bwiza

Nyarugabo yakebuye Tshisekedi wirirwa yegeka ibibazo bya RDC ku Rwanda

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 07:27
Nyarugabo yakebuye Tshisekedi wirirwa yegeka ibibazo bya RDC ku Rwanda

210230

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo yakebuye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku guhora asobanura ibibazo by’igihugu abihuza n’u Rwanda, amusaba ko Abanye-Congo babanza kwisuzuma bakareba uruhare rwabo mu bibazo igihugu gifite.

Nyarugabo yabitangaje mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa X, aho yageneye Tshisekedi ubutumwa bugizwe n’ingingo ebyiri.

Mu gice cya mbere, yavuze ko uburyo Perezida wa RDC yahisemo bwo gusobanura ibibazo by’igihugu cye abishyira ku Rwanda budahesha igihugu icyubahiro.

Yagaragaje ibibazo bitandukanye avuga ko bidakwiye kwitirirwa u Rwanda, birimo umubyigano w’imodoka mu mihanda, gutsindwa kw’ingabo ku rugamba no gusubira inyuma kwazo, kutagirana ibiganiro, impinduka mu Itegeko Nshinga, ibyaha byo kunyereza amafaranga, ibikorwa by’iperereza byabereye mu Bubiligi ndetse n’ibibazo bijyanye n’amabuye y’agaciro muri Lualaba.

Yabajije Tshisekedi ati: “Ibi byose na byo ni u Rwanda? Urabivuga ubikuye ku mutima?”

Nyarugabo yakomeje avuga ko Abanye-Congo bakwiye kubanza kwemera uruhare rwabo mu bibazo igihugu cyabo gihura na byo, aho guhora bashinja abandi.

Ati: “Igihe cyose tutarabanza gusuzuma uruhare rwacu mu bibazo bitubaho, tuzakomeza kuba abahanga mu gushinja abandi ariko ntitwemere inshingano zacu.”

\Yamaganye guhindagura inzira y'ibiganiro by'amahoro\

Mu ngingo ya kabiri, Nyarugabo yanenze uburyo Tshisekedi yagiye ahindura aho ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri RDC bibera, buri gihe agashinja igihugu cyangwa uruhande yari avuyeho kuba ari rwo rwabaye imbogamizi.

Yavuze ko Tshisekedi yimuye ibiganiro by'amahoro abikura i Nairobi abijyana i Luanda ashinja Nairobi; nyuma ajya i Doha ashinja Luanda, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinja Doha, ndetse aherutse kuva mu Burusiya ashinja Amerika na Qatar.

Nyarugabo yavuze ko bigaragara nk’aho Tshisekedi arimo gutegura aho azerekeza ubutaha kugira ngo na ho azashinje u Burusiya kuba butaramufashije bihagije.

Ati: “Ese ubutaha azerekeza muri Koreya ya Ruguru cyangwa muri Iran?”

Ubu butumwa bwa Nyarugabo buje mu gihe RDC ikomeje gushaka inzira yo kurangiza intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu, aho ibiganiro byagiye binyura mu nzira zitandukanye zirimo iza Nairobi, Luanda, Doha na Washington.

Guverinoma ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara ihanganyemo n'umutwe wa AFC/M23, mu gihe u Rwanda ruhakana ibyo birego.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.