Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, ari kumwe n'abayobozi b'Inzego z'Umutekano bahuye n'abagize Urwego rwunganira Akarere gucunga umutekano (DASSO) maze baganira ku kunoza akazi kabo, imikorere n'Imikoranire, imyitwarire myiza, ubunyangamugayo na discipline.
Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimye akazi urwego rwa DASSO rukora abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha Akarere kurwanya imyubakire y’akajagari, inzoga zitujuje ubuziranenge zangiza ubuzima bw’abaturage n’ibindi bibangamiye ubuzima bw’abaturage.
Mu bindi Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yabasabye harimo:
- Gukorana umurava akazi bashyizwe no gushyira umuturage ku isonga mu byo bakora byose
Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu karere ka Nyarugenge Bwana Niragire Samuel yasabye bagenzi be guhanahana amakuru bagakorera hamwe nk’ikipe kugira ngo barusheho gutunganya akazi kabo neza.

