Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwakiriye dosiye iregwamo abantu 6 bishyize hamwe bakora agatsiko ko kwiba imodoka z’abantu batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali.
Ako gatsiko kagiye gakodesha imodoka z’abantu batandukanye nyuma bagahimba indangamuntu na Carte Jaune z’imodoka, bakazigurisha biyitiriye umwirondoro n’isura byo ku ndangamuntu za ba nyir’imodoka.
Ako gatsiko gakurikiranyweho ibyaha bikurikira bitatu
Kurema no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, icyaha giteganywa n’ ingingo ya 224 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange; igihano giteganyijwe ntikijya munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10);
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya; icyaha giteganywa n’ ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange; igihano giteganyijwe ni igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, hashingiwe ku ngingo ya 276 y’itegeko ryavuzwe riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.


