Umushoramari Bisamaza Private utuye mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo, Umudugudu ka Kamenge, yarunze ibitaka ku musozi afunga amazi y’imvura none asigaye asenya ingo z’abaturage ndetse na kaburimbo igana mu Ntara y’Amajyepfo kuko ngo “akomeye.” Bisamaza yahawe n’Umujyi wa Kigali icyangombwa cyo gusana inzu muri P3, muri Zone y’ishyamba urebye kugishushanyo mberera ( yarabikoze arenzaho no kubaka bitemewe) arangije atangira kumena itaka nabyo bitemewe. Kuba yarakoze binyuranyije n’amategeko ajyanye n’imyubakire y’umujyi wa Kigali. Kuko ntibyemewe kubaka muri zone y’ishyamba hibazwa aho yakuye icyangombwa cyo kubaka ahatemewe. Bamwe mu baturanyi be banze ko amazina yabo atangazwa bavuga ko uyu mu gabo bahora batabaza abayobozi baza ntihagire icyo bamutwara kuko ngo akomeye. Umwe muri bo ati ” Twitabaje mwe abanyamakuru ngo mudukorere ubuvugizi, uyu mu gabo Bisamaza yatuyoboyeho amazi ava mu nyubako ze adusenyera inzu, iyo tubibwiye ubuyobozi buraza bukareba bakigendera none inzu zacu zigiye kutugwaho.” Undi yakomeje agira ati ” Uyu mugabo arakomeye ajya aza kudukanga ari kumwe n’abasirikare ngo twamuhururije nitwongera azadufunga none twagize ubwoba mudutabarize ku bayobozi bohejuru abahano iwacu baramutinya.” Ku rundi ruhande, ibi abaturage bita akarengane Bisamaza ntashaka kugira icyo abivugaho. Bisamaza yahanwe n’Umujyi wa Kigali Ibijyanye no kurunda no gutsindagira itaka ahungabanya ibidukikije, Bisamaza yaciwe amande ya miliyoni eshanu n’Umujyi wa Kigali. N’ubwo yaciwe amande ariko, ntiyakuyeho ibitaka yarunze hafi aho bityo imvura nikomeza kugwa bishobora guteza ibiza cyane mu ngo baturanye.


