Nyarugenge: Isomwa ry’urubanza rw’abashinjwa guhombya leta agera muli miliyari 2 ryasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimuriye ku ya 19 Werurwe icyemezo cy’urukiko mu rubanza ku manyanga mu itangwa ry’amasoko ya leta ruregwamo Caleb Rwamuganza, wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’imari n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma.

Uru rubanza rwashyikirijwe urukiko kuva hagati mu mwaka ushize, Rwamuganza na bagenzi be baregwa ibyaha bitandukanye bijyanye no gucunga nabi umutungo wa Leta mu gihe cyo kugura inyubako ya guverinoma mu 2018.

Abandi bayobozi ni Godfrey Kabera wahoze ari Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ry’igihugu; Eric Serubibi, wahoze ari Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA); na Christian Rwankunda, wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa remezo.

Inyubako ivugwa ni inzu y’ibiro iherereye Kacyiru ahateganye na Umubano Hotel.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko gahunda yo kugura iyi nyubako yaranzwe n’ibintu byinshi bidahwitse, byateje leta igihombo, igihe yatangwagaho amafaranga miliyari 9.8 y’Amanyarwanda, nyamara mbere yari yarahawe agaciro ka miliyari 7.5 .

Muri uru rubanza, abo bayobozi bihujwe na Aloys Rusizana, umucuruzi wari ufite iyi nyubako ivugwa, na Bonaventure Munyabugingo, umugenagaciro wigenga ushinjwa kuzamura agaciro k’umutungo.

Urukiko rwagombaga gutanga imwanzuro warwo kuri uru rubanza kuri uyu wa Kane, itariki 04 Werurwe, ariko ntibyashobotse, kubera ko icyo gihe abayobozi b’urukiko bari batararangiza kwandika imyanzuro yarwo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *