Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Innocent Ntirenganya yigabye ku Rusengero rwa ADEPR ruri mu Murenge wa Gitega ahitwa mu Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ataka ko umugore we, Solange Uwambajimana atacyita ku rugo, ako ahubwo iminsi yose aba ari mu rusengero, ikibazo avuga ko kigiye gusenya urugo rwabo.

Ntirenganya usanzwe atuye mu Mudugudu w’Agaseke, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, yatangarije Bwiza TV kuwa 12 Gashyantare, aho yamusanze yicaye ku muhanda uri hafi y’urusengero asobanura ko umugore we amara iminsi itanu ari mu rusengero, nta kindi akora cyateza imbere urugo.

Ati ” (…) Naje hano nkurikiye umugore wanjye wanjyanye imfunguzo zanjye. Ntabwo tubanye neza kuko umugore wanjye bigaragara ko bimeze nk’aho ADEPR yamugize imbata. Buri munsi ndamubwira nkabona ntashaka kubyumva kandi akaboko kamwe ntabwo kahahira urugo nk’abantu bamaze kubyara bafite abana bane. Nahagaritse akazi nza hano, mba nshaka kumenya niba ko aba aje hano,”

Ntirenganya avuga ko ikibazo afitanye n’umugore we gifite ipfundo mu guhindagura amadini.

Ati ” Ubusanzwe ikibazo gikomeye cyane, njye njya kubana na we yari umugatulika nanjye ndi we nyuma arahindura ajya muri ADEPR, ubundi yabanje mu yo bita church, navuga nti ibyo ni ibiki wagiyemo, ati uwo mudayimoni wagufashe, nkabona nta gaciro mfite mu rugo rwanjye. Ni njye uhahira urugo, ndavunika, nakabaye nitwa chef de famille. Nkora akazi k’ubukanishi,mba nibaza nti umunsi imodoka yangwiriye kandi we mbona yirirwa agenda, abana banjye bazabaho bate. Ku wa Mbere no ku wa Gatatu ni iminsi izwi yo kugenda kandi muzi ko ari iminsi y’akazi. Ni yo hapfa umuntu wo mu muryango, ntiwabimusobanurira.”

Uyu mugabo wageze aho agasuka umuzige w’amarira avuga ko umugore babanye mu gihe cy’imyaka icyenda, atamufasha gushaka ubuzima bw’ejo hazaza.

Yajyanye abana kwa nyirakuru

Ntirenganya yakomeje abwira Bwiza TV ko yabonye bimuyobeye abana akabohereza kwa nyirakuru.

Ati ” Dufitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Nafashe icyemezo cyo kubohereza kwa mukecuru wanjye kuko nabonaga ari njye uri kwita kuri buri kimwe. Yarambwiye ngo tugiye kureresha, mubaza niba we hari icyo amfasha mu kubarera uretse kujya gusenga gusa. Yambwiye ko n’imodoka izaza, ngo bizaza n’ibindi. Nahise nibaza nti ese buriya ntihari abandi bari kuvugana, akaba anshushanya nkaba njye ndi gushira. Nibaza niba ari Imana iba yabibabwiye, niba ari ibitekerezo byabo. Icyo mbona babica mu mutwe,”

Akomeza agira ati ” Kugeza ubu maze iminsi itatu ndara muri saro. Ntiyanyirukanye ariko mba muhunga ngo ntagira icyo mukoraho ngakurikiranwa n’amategeko. Nigeze kwandikira umuyobozi wabo mubwira ko mu buzima ADEPR iransenyeye. Ntacyo yansubije ahubwo yarambwiye ngo iyo message ntiwibeshye nimero. Nkeka ko nkoreshwa nk’umupagasi.”

Ntirenganya akemanga amasengesho y’umugore we

Uyu mugabo yavuze ko kuva yabana n’umugore we atarabona asenga baba bagiye kurya, kuryama cyangwa ngo anabitoze abana. Ni ingingo avuga ko yatumye akemanaga amasengesho umugore we aba yagiyemo buri munsi.

Ati ” Njya nibaza aho babaya bagiye gusenga ibyo basenga. Niba usenga, simbone umwana mu rugo asenga.Ubusanzwe ubwo si ibindi baba bibereyemo? Ubundi nkibaza ayo masengesho atanyerera imbuto icyo yaba amaze! Namaze igihe kinini ntashaka kwiteza abantu na karitsiye; gusa ubu sinkibishoboye. Umugore wanjye nta kazi agira, ndasahurwa niko mbibona.”

Ntirenganya avuga ko umugore we Umwambajimana Solange yanze guhinduka ko adaheruka kurya mu rugo rwe bityo akaba abona ADEPR ari yo yagize uruhare mu kumusenyera.

Avuga ko yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bumwima amatwi, ingingo avuga ko iri butume afata indi myanzuro. Uyu mugabo avuga ko ashobora gushaka ukundi yabaho kuko ngo arambiwe ubuzima abayemo. Ashinja Uwambajimana kuba yarigeze kumubona asomana n’undi mugabo kuri sitasiyo ahantu runaka.

Ati ” Hagati aho ngaho, ndarambiwe, ndarambiwe. Niba hari n’undi mugabo uri ku ruhande, uko bizagenda ADEPR izamwishakire kuko yayirutishije urugo n’umugabo.”

Umwambajimana Solange yatangarije Bwiza TV ko asenga iminsi ibiri gusa mu cyumweru. Ahakana kuza mu rusengero iminsi yose.

Ati ” Nza hano kuwa Mbere mu cyumba cya groupe Abacuzi, kandi nanjye nyibamo. Tuba twaje kurepeta. Kuwa Gatatu, tuza mu materaniro rusange. Iyo minsi avuga nta n’ubwo nyizi.”

Ku ngingo yo kuba batabanye neza, uyu mugore ati ” Ni byo ntabwo tubanye neza. We avuga ko ibintu byo gusenga atabishaka kandi njyewe nkumva ndabishaka. Ashaka ko ndeka gusenga kandi sinabyemera.”

Uyu mugore avuga ko ADEPR itabasenyeye nk’uko bivugwa n’umugabo. Ngo yasenyera uwaba abishaka.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Karuranga Ephrem yabwiye Bwiza TV ko iby’iki kibazo byaba biva ku myumvire.

Ati ” Icyo kibazo cyaterwa n’imyumvire y’umuntu. Umwe ashobora kuvuga ngo undi yirirwa mu rusengero atari byo, iyo case sinyizi. Icyo gihe uwo mugore yagirwa inama. ADEPR ntabwo dusenga buri munsi siko bimeze. Umushumba w’itorero yabajya hagati kuko azi uko ikibazo kimeze, yabaganiriza. ADEPR ntijya kuzana umuntu mu rugo. None se umuntu yaza gusenga ukamusohora? Ntiduhora mu masengesho, muri ADEPR turakora tugatera imbere. Ntiwaharira ubuzima bwawe gusenga gusa cyangwa gukora ibindi. Ni ngombwa byombi kubiringaniza kandi bikagira umumaro.”

Abantu benshi bakunze kugaragaza ikibazo cy’abasenga ntibibuke gukora. Bigaragara ko abantu bakwiyibutsa guha Kayizari ibye n’Imana ibyayo.

Ikindi Yesu yaravuze ngo udakora ntakarye. Intumwa Pawulo na we ati bagore nimugandukire abagabo banyu.

Hari ibikwiriye gutekerezwaho kuri iki kubazo ko hari umwe mu bashakanye utemerera mugenzi we gusenga cyane iyo agiye gusengera mu idini mugenzi we atarimo. Hakaba n’ ikibazo cy’umwe mu bashakanye usenga agakabya kugeza ataye inshingano z’urugo.

Iki kibazo twavuze hejuru kubera ko bombi biyemerera ko batabanye neza, ubwumvikane akaba ari buke mu rugo, bakagombye gufashwa bagirwa inama n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze n’itorero cyangwa ikibazo kigashyirwa mu miryango yabo yombi.

Nibidakirwa vuba bishobora kubyara amakimbirane no guhohoterana bityo bigateza umutekano muke harimo kurwana, gukomeretsanya no kwicana. Ni icyaha gihanwa guhoza mugenzi wawe ku nkeke ku bashakanye, abagore bo biborohera kureba abagabo ariko abagabo bakaba baryumaho kubera gutinya guseba ko babaye inganzwa mu rugo.

Polisi n’ubuyobozi muri rusange bakaba badahwema gukangurira abashakanye kwirinda amakimbirane aganisha ku ihohoterwa ry’umwe cyangwa undi, ibintu byatuma hazamo guhanwa n’amategeko harimo no gufungwa.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    UYU MUGABO NIYIHANGANE TWE TWARASHIZE NABA NAWE AJYA GUSENGA ABANDI TWARUMIWE NGO NI UBURINGANIRE N’UBURENGANZIRA BW’ABARI N’ABATEGARUGORI ,AHO UVUGA MU RUGO GITIFU W’AKAGARI N’INKERAGUTABARA BAGAHURURANA N’ABATURAGE KANDI IBIBAZO BINDI BYEREKERANYE N’UBUZIMA N’IMIBEREHO Y’UMURYAGO BYAZA NTIHAGIRE UHAHINGUKA AHA NDAGIRA INAMA UYU MUGABO YO KUTITEZA ITANGAZAMAKURU AHUBWO N’AFATE ICYEMEZO CY’ABAGABO DORE KO NIMBE NAWE AFITE NYINA WABAMUFASHIJE NAHO IYO NGIRWAMUGORE YARAMUFASHE NATE AZIBUKIRE, NAWE SE MURUMVA UYU MUGABO ASIGARIYE HE? NGO YAMUBONYE ASOMANA N’UNDI MUGABO KURI SITASIYO NONE ARACYIRUKIRA MURI ADEPR? NGO IMUFASHE IKI SE KO UBWO BYARANGIYE!

  2. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    UYU MUGABO NIYIHANGANE TWE TWARASHIZE NABA NAWE AJYA GUSENGA ABANDI TWARUMIWE NGO NI UBURINGANIRE N’UBURENGANZIRA BW’ABARI N’ABATEGARUGORI ,AHO UVUGA MU RUGO GITIFU W’AKAGARI N’INKERAGUTABARA BAGAHURURANA N’ABATURAGE KANDI IBIBAZO BINDI BYEREKERANYE N’UBUZIMA N’IMIBEREHO Y’UMURYAGO BYAZA NTIHAGIRE UHAHINGUKA AHA NDAGIRA INAMA UYU MUGABO YO KUTITEZA ITANGAZAMAKURU AHUBWO N’AFATE ICYEMEZO CY’ABAGABO DORE KO NIMBE NAWE AFITE NYINA WABAMUFASHIJE NAHO IYO NGIRWAMUGORE YARAMUFASHE NATE AZIBUKIRE, NAWE SE MURUMVA UYU MUGABO ASIGARIYE HE? NGO YAMUBONYE ASOMANA N’UNDI MUGABO KURI SITASIYO NONE ARACYIRUKIRA MURI ADEPR? NGO IMUFASHE IKI SE KO UBWO BYARANGIYE!

  3. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Ahubwo uyu mugore yarajigirijwe ahungira mu rusengero.

  4. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Ahubwo uyu mugore yarajigirijwe ahungira mu rusengero.

  5. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Nsomye ino nkuru, uyu mugabo namusa kwita ku bana be cyane. kuko aya madini yadutse ntasanzwe nawe se!? YEZU cg YESU ni umwe. ariko murebe munibaze amadini yuzuye isi yigisha kuri umwe. YEZU ubwe yitwaraga, yabayeho, yasengaga, ate? ku wakangahe? yari cathorique.? umudiventiste? ADEPR? PROTESTANT?…. ikindi nibariza Abantu Ari Ukugira Ibikorwa Byinshi Byiza. no kwiyita kwiha amanota umurokore, intungane. na cyane ko bizwi n'UWITEKA UMUREMYI.wa twese UMUCAMANZA W'UKURI, ureba no mu MITIMA. icyiza ni ikihe???

  6. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Nsomye ino nkuru, uyu mugabo namusa kwita ku bana be cyane. kuko aya madini yadutse ntasanzwe nawe se!? YEZU cg YESU ni umwe. ariko murebe munibaze amadini yuzuye isi yigisha kuri umwe. YEZU ubwe yitwaraga, yabayeho, yasengaga, ate? ku wakangahe? yari cathorique.? umudiventiste? ADEPR? PROTESTANT?…. ikindi nibariza Abantu Ari Ukugira Ibikorwa Byinshi Byiza. no kwiyita kwiha amanota umurokore, intungane. na cyane ko bizwi n'UWITEKA UMUREMYI.wa twese UMUCAMANZA W'UKURI, ureba no mu MITIMA. icyiza ni ikihe???

  7. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Mwaramutse neza ,Turabashimira ko mutugezaho amakuru amwenamwe nibyiza.Ndagirango ntange igitekerezo cyanjye kurababantu bashakanye bakaba bavugako basenyewe na ADPR ,Ibi ntakinyoma kirimo harabantubenshi bakiriye agakiza nabi bakumvako gukizwarukuba murusengero ariko sibyo kuko umuntudashobora gushyira ibyo murugorwe kumurongo ntashobora kubumukozi w’Imana.Abagabo benshi usanga kenshi barira ko abafasha babo barara munsengero gusa ibyo murugo ntibabyiteho kdi arinshingano zabo ugasanga umudamu agiye mubuyobe bikarangira ashwanye nuwo bashakanye kuberamasengesho akicuzanyuma ntaho akibigaruriye.Inamayanjye niyi.

  8. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Mwaramutse neza ,Turabashimira ko mutugezaho amakuru amwenamwe nibyiza.Ndagirango ntange igitekerezo cyanjye kurababantu bashakanye bakaba bavugako basenyewe na ADPR ,Ibi ntakinyoma kirimo harabantubenshi bakiriye agakiza nabi bakumvako gukizwarukuba murusengero ariko sibyo kuko umuntudashobora gushyira ibyo murugorwe kumurongo ntashobora kubumukozi w’Imana.Abagabo benshi usanga kenshi barira ko abafasha babo barara munsengero gusa ibyo murugo ntibabyiteho kdi arinshingano zabo ugasanga umudamu agiye mubuyobe bikarangira ashwanye nuwo bashakanye kuberamasengesho akicuzanyuma ntaho akibigaruriye.Inamayanjye niyi.

  9. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Burya ngo ababurana ari babiri 1 abayigiza nkana,bishobokako uwomugore atari miseke igoroye,ark nuyumugabo byumvikanako atishimiyeko umugorewe asengera mwidini adashaka.wasanga harimo amakabyankuru.(dore uko ingo nyinshi ziciriritse, zo mumugi zibayeho umugabo akora ikiyede cg ubukarani,umugore agakora isuku yomurugo nokwita kubana).

  10. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Burya ngo ababurana ari babiri 1 abayigiza nkana,bishobokako uwomugore atari miseke igoroye,ark nuyumugabo byumvikanako atishimiyeko umugorewe asengera mwidini adashaka.wasanga harimo amakabyankuru.(dore uko ingo nyinshi ziciriritse, zo mumugi zibayeho umugabo akora ikiyede cg ubukarani,umugore agakora isuku yomurugo nokwita kubana).

  11. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Nibyorwose ayomadini arakabije umudamu ajyamumasengesho yiminsi3 ubwo ubayumva urugo arurwande ayomasengesho yokutubaha umugabo ntacyo amaze

  12. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Nibyorwose ayomadini arakabije umudamu ajyamumasengesho yiminsi3 ubwo ubayumva urugo arurwande ayomasengesho yokutubaha umugabo ntacyo amaze

  13. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Nibyorwose ayomadini arakabije umudamu ajyamumasengesho yiminsi3 ubwo ubayumva urugo arurwande ayomasengesho yokutubaha umugabo ntacyo amaze

  14. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Nibyorwose ayomadini arakabije umudamu ajyamumasengesho yiminsi3 ubwo ubayumva urugo arurwande ayomasengesho yokutubaha umugabo ntacyo amaze

  15. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Nibyorwose ayomadini arakabije umudamu ajyamumasengesho yiminsi3 ubwo ubayumva urugo arurwande ayomasengesho yokutubaha umugabo ntacyo amaze

  16. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Nibyorwose ayomadini arakabije umudamu ajyamumasengesho yiminsi3 ubwo ubayumva urugo arurwande ayomasengesho yokutubaha umugabo ntacyo amaze

  17. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Idini ntakibazo rifite,nubwo uyumugore yaba atubaha umugabo ariko nkurikije ibyumugabo avuga nawe simwiza.kuko birumvikana ko nawe ntakwihangana no gushishoza afite muriwe

  18. Nyarugenge: Umugabo yateje akavuyo ku rusengero rwa ADEPR avuga ko imusenyeye
    Idini ntakibazo rifite,nubwo uyumugore yaba atubaha umugabo ariko nkurikije ibyumugabo avuga nawe simwiza.kuko birumvikana ko nawe ntakwihangana no gushishoza afite muriwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *