Mu karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Gitega,akagari ka Kora,mu mudugudu w’Ubumwe,bahangayikishijwe n’umuturage wubatse inzu y’amabati igeretse hejuru yindi, ni mu gace gatuwe cyane kuburyo bamwe mu baturanyi n’abakoresha inzira yegereye urwo rugo bavugo ko byenda kubagwaho.
Mu murenge wa Gitega hari kuzamuka amazu yubatse neza bijyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali,ariko hari ahakigaragara amazu yubatswe mu buryo bucucitse,ari naho usanga bamwe bitwikira ijoro bakubaka ibyateza umutekano mucye mu baturage.
Umunyamakuru yageze kuri uru rugo,asanga inzu yubakishije amabati hejuru yindi,iziritseho ibitambaro,mu byukuri ubona ko ishobora guteza ikibazo mu baturage bahaturiye kimwe n’umuryango we iramutse isenyutse.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati :“Iyi nzu idutera ubwoba birashoboka ko umunsi umwe izatugwaho. Nonese mu byukuri iki n’igiki yubatse ?.Umuyaga uraza ibi bibati mubona ukenda kubitwara. Umunsi umwe bizatugwaho ndakurahiye.”
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel,aherutse kugaruka ku kibazo cy’akajagari ati:” Imyubakire mu Mujyi wa Kigali igengwa n’itegeko, riteganya ibisabwa bijyanye n’aho umuntu agiye kubaka. Ntabwo ahantu hose wahubaka ibintu bitewe n’uko ubishaka ahubwo bigendana n’ibiteganywa mu gishushanyo mbonera.
Ati:” Tuributsa abantu ko kubaka byemewe ariko hakubakwa bigendanye n’ibiteganywa aho ugiye kubaka kandi ukabikora ari uko wabyemerewe.”

Yibukije Kandi ko abafite umushinga wo kubaka bakwiye kujya babanza gusaba ibyangombwa mu rwego rwo kwirinda igihombo kitari ngombwa ndetse yihanangiriza n’abayobozi b’inzego z’ibanze barya ruswa bitwaje gutanga uburenganzira bwo kubaka.


