Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasomye urubanza ubushinjacyaha buregamo abagore babiri aribo Mukagihana Marie Claire na Bampire Nyirahabimana Gaudance bashinjwa guhimba « bon de commande » yâakarere ka Rulindo. Iyi yakoreshejwe mu kugura imiti idakenewe muri Proline Health Care& Systems Depot Pharmacetique, bakoragamo bombi. Bavugwaho kandi kugemura imiti mu bitaro bya Ruhengeri bayikuye aho bakora, nyamara bakishyuriza Buranga Depot Pharmaceutique (company bihimbiye).
Ni ahagana saa cyenda nâigice, kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019. Mu cyumba cya Gatanu cyâurukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, hicaye abantu bakwiye intebe zirimo bategereje isomwa ryâimanza. Muri izo manza harimo urwâabagore babiri (Mukagihana Marie Claire na Bampire Nyirahabimana Gaudance) bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano nâubuhemu, ibyaha bakoreye Proline Health Care& Systems Depot Pharmacetique mu mwaka wa 2017. Ababuranyi bombi ntibitabiriye isomwa ryâurubanza, usibye abagize imiryango yabo, incuti, abavandimwe nâabo bashakanye. Cyakora imbere hahagaze uwunganira abaregwa, muri karuvati itukura, nta mwenda wâakazi (ikanzu yabugenewe), ibintu nâumucamanza yabanje kwibazaho.
Umwanzuro wâurukiko
Umucamanza ahamije aba bagore bombi icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bombi bagomba guhanishwa igifungo cyâimyaka itanu nâihazabu ya miliyoni eshatu.
Urukiko kandi rwahanaguye kuri Mukagihana icyaha cyâubuhemu, byavugwaga ko yakoreye Proline Health Care& Systems Depot Pharmacetique yari abereye umukozi ushinzwe amasoko, maze akayigurira ibicuruzwa byinshi bidakenewe kandi nta soko abifitiye ; bikayiteza igihombo
Urukiko rwategetse indishyi zigera ku mafaranga asaga gato miliyoni zirindwi, n’ubwo uwo baburanaga yari yasabye asaga miliyoni 50.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 22 Mutarama uyu mwaka, ubushinjacyaha bwari bwasabiye igifungo cyâimyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 2Frw Mukagihana Marie Claire na Bampire Nyirahabimana Gaudance, bashinjwa gukoresha âbon de commandeâ yâimpimbano yitiriwe Akarere ka Rulindo.
Aba bombi bagejejwe imbere yâUrukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu Ugushyingo 2018, Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko Mukagihana yazaniye proline yakoreragamo âbon de commandeâ yâimpimbano yitiriwe Akarere ka Rulindo.
Nyuma yâabatangabuhamya, ubushinjacyaha bwahawe ijambo busaba âDukurikije icyaha cyakozwe, twasabaga Urukiko kucyemeza, kandi uhamwe nâicyaha agomba guhanwa.â
âTwasabaga urukiko kubahanisha igifungo cyâmyaka irindwi Mukagihana na Nyirahabimana ndetse bombi bagatanga nâihazabu ya miliyoni 2Frw. Urukiko ni rubikora ruzaba rutanze ubutabera kandi nâabaregera indishyi twasabaga urukiko kubumva.â
Nyuma yo kumva abatangabuhamya nâuruhande rwâubushinjacyaha, umucamanza wari uyoboye inteko iburanisha yatanze umwanya ku baregwa.
Mukagihana yavuze ko abatangabuhamya batagaragaza uruhare rwe mu cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano nâubuhemu aregwa.
Yakomeje avuga kandi ko atemeranya nâibyavuzwe ndetse asaba ko urukiko rwatesha agaciro ikirego rukamugira umwere.
Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida wâiburanisha yavuze ko bagiye gusuzuma nâubushishozi ibyavuzwe nâizi mpande zombi, umwanzuro wâUrukiko ukazasomwa ku isaa Munani zo ku wa 31 Mutarama 2019.
Yakoraga muri Farumasi afite indi ya baringa
Mukagihana wakoreraga Proline Health Care& Systems Depot Pharmacetique, nkâumukozi ushinzwe amasoko yaje kubwira ubuyobozi bwayo ko yabonye isoko (isoko rya baringa) ryo kugemurira akarere âmicrocuvettes hb 201 100pcâ (ibikoresho byo mu bitaro) bifite agaciro kangana na 16.800.000 Frw ariko avuga ko ibyo bicuruzwa ntabyo proline ifite mu bubiko bwayo.
Nyuma abajijwe aho ajya kubirangura avuga ko Buranga Depot Pharmaceutique (company itagira aho ikorera hazwi) ibifite kandi ko ibaranguza kuri 12.500.000 Frw, yasabwe kubaza konti yâicyo kigo kugira ngo proline yoherezeho amafaranga yo kubirangura.
Yatanze atanga konti yâikigo cyitwa Buranga Depot pharmaceutique biza kugaragara ko afitemo imigabane ingana na 70% akaba ayifatanyije na mugenzi we Bampire Nyirahabimana ufitemo 30% ndetse bombi akaba aribo bafite uburenganzira bwo kubikuza kuri iyo konti.
Nyirahabimana akaba yaratanze nâinyemezwabwishyu ya EBM yemeza ko Farumasi ya Buranga igurishije Proline âmicrocuvettes hb 201 100pcâ.
Iyi Buranga Depot Pharmaceutique ntigira aho ikorera, yahoze ku Gisimenti yanditse ku witwa Mugabo Jean Pierre, ariko nyuma yaje guhagarikwa na Minisante. Magingo aya nubwo ikomeza kubona amasoko, nta hantu wayisanga, mbese ikorera mu kirere.
Umuyobozi wa Proline, nyuma yaje kubaza impamvu ibicuruzwa Akarere ka Rulindo kasabye bitagenda avuga ko ngo akarere kasanze amafaranga ari menshi bityo karabireka. Uyu muyobozi wa proline yabajije ku karere ka Rulindo gahakana ko katigeze gatanga iyo âbon de commande ».
Me Mitsindo Tom uhagarariye Proline yongeyeho ko Proline yaje kuvumbura ko ahubwo hari isoko nyakuri ryâibitaro bya Ruhengeri, Mukagihana yabonye akanga kuribwira Proline ngo irikore ahubwo agahitamo gufatanya na Nyirahabimana gucura umugambi wo guhimba âbon de commandeâ agambiriye kubeshya Proline kugirango igure ibicuruzwa byayo âmicrocuvettes hb 201 100pcâ bityo Buranga ibone amafaranga yo kurangura ibicuruzwa (tube sec) ibitaro bya Ruhengeri byari bikeneye.
Me Mtsindo yakomeje avuga ko hari indi nyandiko itavuga ukuri (yiswe delivery note) Mukagihana yanditse ku wa 19 Ukwakira 2017, yo guherekeza ibicuruzwa (tube sec, qty 100.000, lot 160630, exp 2018/06) byari bijyanywe ku bitaro bya Ruhengeri bya Buranga ikabyitirira Proline nyamara agamije kujijisha kuko yari azi ko ntaho Buranga ikorera hazwi.
Ibyo ngo bikaba byaragaragajwe na Minisiteri yâUbuzima yanditse urwandiko ku wa 22 Mutarama 2018, yambura Buranga uburenganzira bwo gukora kuko minisiteri yasanze itagira aho ikorera hazwi kandi ko nta nâuwize ibya farumasi yari ifite.
Me Mitsindo yanavuze ko ngo ibitaro bya Ruhengeri nabyo byanditse ku wa 14 Ugushyingo 2018, bisubiza ko ibicuruzwa byitwa tube sec yakiriye ari ibya Buranga ndetse ko ibitaro byometseho nâinyandiko iherekeza (delivery note) nayo iriho ibicuruzwa (tube sec, qty 100.000, lot 160630, exp 2018/06 ) bya Buranga tariki ya 19/10/2017, ikaba isa neza nâ inyandiko yo gurekeza ibicuruzwa yiswe ko ari iya Proline bityo asaba urukiko kuzayisunzuma nayo bityo byose bakabihanirwa.


