Abaturage bo mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru bishimiye amazi meza bahawe, by’umwihariko bakavuga ko bajyaga kuvoma mu Burundi, rimwe na rimwe mu masaha akuze Imbonerakure n’abasirikare b’u Burundi bakababuza kuyavoma.
Nyuma y’aho baherewe amazi meza, n’ubuyobozi bw’aka Karere ka Nyaruguru, buvuga ko abaturage baturiye umupaka w’u Burundi batazongera kujya gushakirayo amazi, ahubwo ko Abarundi babishatse bajya bayashakira ku butaka bw’u Rwanda, i Nyaruguru.
Ubuyobozi n’abaturage batangaje ibi, nyuma y’aho mu Murenge wa Ruheru batagiraga amazi bayashyikirijwe, mu mushinga watwaye miliyoni 750 z’amafranga y’u Rwanda.
Umwe mu baturage baganiriye na RadioTv Flash, yagize ati” Hari igihe twajyagayo tukumva ari nta kibazo ariko mu mezi ashize hari ubwo twajyaga kuvoma mu kabande tugasanga abasirikare b’Abarundi barahicaye bari hamwe n’abandi baturage bitwa Imbonerakure, nka saa kumi n’ebyiri ntitwajyaga kuvoma byabaga ngombwa ko tujyayo mbere ya saa kumi n’imwe.”
Mugenzi we ati “Twagendaga koko dufite ubwoba, hari kure cyane, ni hirya ya ziriya ngo hasi mu kabande, byari bitubangamiye cyane.
Umurenge wa Ruheru ni umwe mu yigize akarere ka Nyaruguru uri hafi cyane n’u Burundi, ufite abaturage bajyaga kuvoma muri icyo gihugu by’umwihariko ko bajyagayo bikandagira.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Franà§ois ashingiye ku ngengo y’imari yakoreshejwe mu kugeza kuri aba baturage amazi yerekana icyizere, akemeza ko hari n’ubushobozi bwo kuvomera n’Abarundi badafite amazi.
Yagize ati” Abaturage bacu baturiye umupaka bavomaga I Burundi kuko amasoko yari i Burundi, ubu bafite amazi meza mu Rwanda nta mpamvu yo kujya gushaka amazi y’i Burundi, ahubwo Abarundi bashaka baza tukabavomesha.”
Aka karere kakunze kumvikanamo umutekano muke mu minsi yashize, ahanavugwaga umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi bikaba byaragiraga ingaruka ku batuye mu mirenge yo ku mipaka nka Nyabimata, Busanze na Ruheru.


