Ku wa 9/11/2016 nibwo ikizamini gisoza umwaka wa gatatu 2016 ikiciro rusange cyari gitangiye gukorwa mu gihugu hose. Mu kigo cy’amashuri cya G.S Runyombyi ya Mbere yari centre d’examen yagombaga gukorerwaho abanyeshuri ba G.S Runyombyi ya Mbere na Runyombyi ya kabiri, uwari Center supervisor kuri icyo kigo, yafatanyije n’abandi barimu 6, gukopeza abanyeshuri bakoreye ikizame muri iyo centre.
Ibyo byaje kugaragara mu gihe cy’ikosora, rikorwa n’ ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), ubwo basangaga abanyeshuri bose bakoreye ikizamini muri G.S Runyombyi ya mbere, barasubije bimwe, ndetse banakora n’ amakosa amwe, kuva mu cyumba cya mbere kugeza mu cya nyuma.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 3/2017, iperereza ryaje gukorwa kuri abo barezi bakekwaho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 283, yo mu Itegeko Ngenga no 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda irakomeza ivuga ko nyuma yo gushyikirizwa dosiye Ubushinjacyaha, bwabasabiye ko baba bafunzwe by’agateganyo, mbere y’urubanza mu gihe iperereza rigikomeza.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho, narwo mu gusuzuma icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, rwasanze hari impamvu zikomeye, maze rwemeza, ko baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.
Ibihano biteganywa n’amategeko kuri iki cyaha bikaba biri hagati y’igifungo kuva kumezi 6 kugeza ku myaka 2, n’ihazabu y’amafaranga 1000 000Frw kugeza kuri 7000 000Frw.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


