Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Ruzima Serge ndetse n’umukozi ushinzwe ibikorwa rusange, Nsengiyumva Innocent bafunzwe bakurikiranweho ibyaha bitanu bakoze bari muri izi nshingano.
Ibyo byaha birimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no kunyereza umutungo wa leta
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwemeje iby’ifungwa ry’aba bayobozi bwatangaje ko bafungiwe muri Sitasiyo ya Kibeho muri Nyaruguru mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

4 Responses
Nyaruguru: Abayobozi babiri ku rwego rw’Akarere bafunzwe bakurikiranweho ibyaha bitanu
Icyaha nikibahama bazabone hakurikijwe Icyo itegeko riteganya n’abandi bazabigireho.

Murakoze kutugezaho amakuru,nibyo abo bayobozi icyaha nikibahama bahanwe nkuko bikwiye