Ku masoko amwe n’amwe yo mu karere ka Nyaruguru, imbuto y’ibigori n’ibishyimbo ziri gucuruzwa ku mifungo y’igiceri cy’ijana (100 Rwf) bitewe n’uko muri iki gihe imbuto zo gutera kuri bimwe mu bihingwa (ibishyimbo, ibigori n’ibirayi) zabaye ingume. Abaturage bakaba bafite ubwoba ko umusaruro w’ubuhinzi uzaba muke cyane mu mezi ari mbere bakagira inzara.
Magingo aya, mironko (1,3 kg) y’imbuto y’ibishyimbo iragura 1,500 Rwf (ibyo guteka biri kuri 1,200 Rwf); mironko y’imbuto y’ibigori iragura 1,600 Rwf; ikilo cy’ibijumba kiragura 200 Rwf, naho imbuto y’ibirayi yo yarabuze. Ibi biciro bihanitse ni byo byatumye abacuruzi biyemeza gutandika udufungo duto duto tw’ibishyimbo n’ibigori, kugira ngo abakiriya babo bagure ibijyanye n’ubushobozi bafite.
Ab’ubushobozi buke bagurishwa imbuto z’ibishyimbo n’ibigori ku mifungo y’100 rwf

Abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko ahanini byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu itumba ry’uyu mwaka ikica ibishyimbo n’ibirayi, ntibyere neza, bituma batabika imbuto. Naho ibijumba ngo bari bejeje byinshi ariko kubera ko ari byo byonyine bari bafite, babijyanye ku masoko ku bwinshi mu mezi ya Nyakanga na Kanama birashira.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko kuva muri Nzeri 2019 kugeza muri Nzeri 2020, mu bice by’icyaro, ibiciro muri rusange byiyongereyeho hagati ya 12 na 12,5%. Ibi bikaba bitandukanye n’ibigarara kuri amwe mu masoko yo muri Nyaruguru kuko imyaka ihera hafi ya yose yiyongereye hejuru ya 30%.
Nk’ibijumba (ikiribwa cy’ibanze cya benshi mu baturage baho) igitebo cyabyo (25 kg) cyavuye ku 1,000 Rwf, mu mezi atatu ashize, ubu kigeze kuri 3,000 Rwf.
Ibijumba nabyo byihagazeho
Dutegura iyi nkuru twagerageje kuvugana kuri telefone n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu n’Iterambere, Gashema Janvier, ntibyakunda. N’ubutumwa bugufi twamwoherereje kuri telephone igendanwa (sms na WatsApp) ntiyabushubije.
Akarere ka Nyaruguru kari kamaze igihe kirekire kagira umusaruro mwinshi uva ku buhinzi cyane cyane uw’ibirayi n’ibigori ku buryo kagemuriraga utundi turere. Ubu, ikigaragara ni uko mu mezi ataha; umusaruro w’ibirayi, ibigori, ibishyimbo ndeste n’ibijumba ugiye kuba muke cyane ugereranije n’imyaka ishize.


