Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Kibeho yatawe muri yombi, nabo bakorana baranugwanugwa

Sangiza iyi nkuru

Karegeya Vianney , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, ho mu Ntara y’Amajyepfo, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki 31 Ukuboza, nyuma yo gufatirwa mu Matyazo. Bikaba bihwihwiswa kandi ko nabo bakorana harimo abashobora gutabwa muri yombi.

Amakuru agera kuri Bwiza kugeza ubu ntabwo avuga icyaba cyateye itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi, gusa amakuru avugwa ariko atakwemezwa nuko byaba bifitanye isano n’amashuri yubatswe muri uyu murenge. Haranavugwa kandi ko n’umucungamutungo hamwe n’ushinzwe uburezi muri uyu murenge nabo barimo gushakishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru , Habitegeko Francis, mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru yagize ati ” Bsr, amakuru nange nayumvise ko yaba yatawe muri yombi “.

Polisi y’u Rwanda ikoresheje urubuga rwa Twitter, imaze kwemeza ko yataye muri yombi Gitifu Karegeya. Iti: ” Twafashe Karegeya Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri.”

Yavuze ko kandi afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe (urw’ubugenzacyaha).

Ku itariki ya 21 Gicurasi 2020, nabwo RIB yataye muri yombi Kanyarwanda Eugene wari Gitifu w’Umurenge wa Kivu akurikiranweho kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda byari bigenewe abaturage.

Icyo gihe na ba agronome b’imirenge ya Ruheru, Mbonyumuvunyi Gratien na agronome wa Nyabimata, nabo batawe muri yombi bazira kunyereza ifumbire n’imbuto y’ibirayi.

Ku itariki 12 Kamena Gitifu w’akarere Serge Ruzima n’ushinzwe imirimo rusange mu karere witwa Nsengiyumva Innocent nabo batawe muri yombi.

Ku ya 17 Kamena, umukozi ushinzwe ubuzima witwa Uzarazi Evode nawe yatawe muri yombi.

RIB yasobanuye ko aba bayobozi bakurikiranweho ibyaha bitanu birimo kunyereza umutungo, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Kibeho yatawe muri yombi, nabo bakorana baranugwanugwa
    Amatiku Nyaruguru arongeye arabyutse

  2. Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Kibeho yatawe muri yombi, nabo bakorana baranugwanugwa
    Amatiku Nyaruguru arongeye arabyutse

  3. Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Kibeho yatawe muri yombi, nabo bakorana baranugwanugwa
    Amatiku Nyaruguru arongeye arabyutse

  4. Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge wa Kibeho yatawe muri yombi, nabo bakorana baranugwanugwa
    Amatiku Nyaruguru arongeye arabyutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *