Ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Muhora riherereye mu Kagari ka Gakoma, Umurenge wa Kibeho w’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’ubw’Itorero rya Methodiste Libre/Paruwasi ya Muhora, buvuga ko bubangamiwe no kuba nta muriro w’amashanyarazi rigira kandi kuva 2015 insinga zinyura muri metero zitarenze 200 uhavuye.
Burasaba ubuyobozi bwite bwa Leta ko bwabibuka, umuriro w’amashanyarazi ukagera mu kigo cyabo, abanyeshuri bagashobora kwiga isomo ry’ikoranabuhanga kuko iri somo ridashoboka nta mashanyarazi ahari.
Umuyobozi w’iri shuri, Mukamudofo Donatha, avuga ko ubwo amashanyarazi yahageraga mu ntangiriro za 2015, amapoto yarangiye atageze ku kigo. Bizezwa ko hazaza andi umuriro ukagezwa ku ishuri. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, barategeje barahebye. Imyaka 6 irihiritse.
Mukamudodo yagize ati: “Abashingaga amapoto batubwiye ko bagiye kuzana andi, turategereza turaheba’.(..). Twaranditse twibutsa. No mu maraporo y’akazi nkora ndabyibutsa.(..). Bitugiraho ingaruka kuko abana bacu badashobora kwiga isomo ry’Ikoranabuhanga. Umwana arangiza atazi no gufungura imashini. Keretse kujya i Kibeho, mu bilometero bisaga bitatu. Natwe nk’abarezi tubura aho ducaginga telefone zacu n’aho dukorera ubushakashatsi. Dukeneye umuriro rwose.”
Pasitori Bugingo Samuel, umuyobozi wa Paruwasi Methodiste Libre ya Muhoro avuga ko kubura amashanyarazi ari imbogamizi ikomeye mu kazi kabo ka buri munsi. Yagize ati “Biratubangamiye cyane. Dukora inama twifashijije ikoranabuhanga. Turi abakozi 4. Duhora mu nzira tujya gutira umuriro. Akazi karadindira cyane. Twagerageje kwishakamo ubushobozi ngo tuwukurure, biratugora bitewe n’igiciro gihanitse cy’amaapoto.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), ishami rya Nyaruguru, Barnabé Bahoranimana, yavuze ko aza kujyayo akareba uko ikibazo giteye ngo kuko buri gace kagira umwihariko wako.
Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Vedaste Habimana, aratanga icyizere ko ikibazo kizakemuka mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021-2022. Yagize ati: “Ntabwo byagakwiye. Amashanyarazi yibanda ahantu nk’ahongaho hari inyungu rusange, hari urubyiruko. Aho umwaka ugeze ubu biragoye. Ariko umwaka utaha ni uguharanira ko amashanyarazi ahagera byanze bikunze.”
Ikigo cy’ishuri cya Muhora gifite abanyeshuri bagera kuri 923. Ubuyobozi bw’ikigo bubona ko kubura amashanyarazi bigira ingaruka mbi ku mitsindire y’abana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


