Abahinzi 346 bibumbiye muri Koperative “Jyambere Muhinzi” ihinga ikanatunganya umusaruro w’ibigori mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, bavuga ko ubungubu, nta cyizere bafite cyo kubona isoko rya toni zisaga 65 za kawunga n’impungure z’ibigori bafite mu bubiko.
Barasaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwabavunyishiriza mu bigo by’amashuri afite gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, bikabagurira uwo musaruro.
Umuyobozi wa “Jyambere Muhinzi”, Bizumuremyi Jean Claude, yagize ati “uyu mwaka twagize umusaruro mwinshi. Hari igice twagurishije ariko isoko ryabaye rito ugererenije n’umusaruro dufite. Tugerageza kugurisha kuri detaye (details) ku masoko asanzwe yo muri Nyaruguru ariko ntibyihuta kuko abahinzi baba bakeneye amafaranga ngo bikenure.”
Mukamana Consolee, umunyamuryango wa “Jyambere Muhinzi” avuga ko akeneye amafaranga kugirango atange umusanzu w’ubwisungane bw’ubuzima (mitiwele). Naho Ambroise na Yandereye Julienne ngo bakeneye amafaranga yo gukora izindi gahunda z’iterambere.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, aramara impungenge abahinzi. Yagize ati “ntibagire impungenge. Turakomeza tubafashe tubahuze n’abaguzi ku buryo nta kibazo cyo kugurisha umusaruro wabo bazagira.”
Iyi koperative yashyizweho muri 2016 ku bufatanye bw’abahinzi n’akarere ka Nyaruguru. Igizwe n’abanyamuryango 346.
Ihinga mu gishanga cya Rwoganyoni gifite hegitari 40 ndetse no mu materasi ari ku misozi yatunganyijwe ku nkunga ya Leta ya Koreya, ikaba ifite uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori rufite ubushobozi rwo kubona 1,2 Toni za kawunga ku isaha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


