img-20201119-wa0039.jpg

Nyaruguru: Umudugudu umaze imyaka isaga 5 mu kizima kandi insinga z’amashanyarazi na mubazi biri ku mazu

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 25 y’abatishoboye yatujwe mu mudugudu bise uw’intangarugero wa Rasaniro, mu kagari ka Mariba, Umurenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru, imaze imyaka isaga 5 iba mu kizima mu mazu agaragara nk’arimo umuriro w’amashanyarazi kubera amapoto n’insinga byinjira mu mazu ariko ntibacana.

Iyi miryango ivuga ko mu 2015 umuriro waje ukwezi kumwe, ugahita ugenda kugeza uyu munsi bakaba batarongera gucana. Barasaba ko ko ubuyobozi bwabarebera ikibazo gihari kigakemuka.

img-20201119-wa0039.jpg Baheruka umuriro bamaranye ukwezi kumwe mu 2015

Mukangango Odette uhagariye abatuye muri uyu mudugudu, avuga ko abyuka ajya guca inshuro atabona umwanya wo gukurikirana icyo kibazo. Yagize ati: “Byahise bipfa. Twumva bavuga ngo ni ukujya kubariza i Kibeho ku cyicaro. Wabura kubyuka ujya guca inshuro, ukajya gushaka umuriro? Basi se baduhaye imirasire y’izuba nk’uko bayihaye abandi.”

Naho Nyandwi Ancila na we uhatuye yagize ati: “Hano mpamaze imyaka 10. Twese turi abakene. Nacanye ukwezi kumwe gusa. Nashatse kwigurira biranga ndekera aho. Twese nta n’umwe ucana. Turara mu kizima, abana ntibabona uko biga. Ubu se ubuyobozi ko buri hano hafi ntibaba babibona? Nta karima ngira, nta tungo. Mu gihe abandi batera imbere twe ntituzi icyo tuzira.”

Umuyobozi w’Ikigo cyIgihugu gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Nyaruguru, Barnabe Bahoranimana, yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo kuko batari babizi. Yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu umudugudu wose wagira ikibazo ntikimenyekane iyo myaka yose. Turoherezayo ikipe ibisuzume. Nibiba ngombwa bigishwe.”

Twagerageje kuvugana kuri telephone igendanwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere, Gashema Janvier , ntiyitaba. N’ubutumwa bugufi (watsapp) ntiyabusubiza. Naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Speciiose Muhimpundu we, avuga ko ikibazo cy’aba baturage by’umwihariko atarakimenya neza ku buryo yagitangaho amakuru.

Uwo mudugudu wubatse muri metero zitageze kuri 50 uvuye ku biro by’Umurenge wa Rusenge, watashywe mu 2010 ariko insinga z’amashanyarazi zihagera muri 2015. Utuwemo n’imiryango itishoboye yose hamwe 25 irimo: 19 y’abahejejwe inyuma n’amateka, 3 y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’indi 3 y’abandi batishoboye batari bafite aho baba.

img-20201119-wa0037.jpg Bigaragara ko amazu y’iyi miryango yujuje ibisabwa ngo yakire umuriro w’amashanyarazi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *