Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma y’ibyumweru bibiri arongoye

Sangiza iyi nkuru

Ndayambaje Jean Claude w’imyaka 27 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira uwa 11 Mutarama 2021 yapfuye yiyahuye, nyuma y’ibyumweru bibiri arongoye (ateruye).

Nk’uko umugore wa Ndayambaje, Uwambajimana Maria abivuga, mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira uwa 11 Mutarama 2021, ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro, yaherekeje umwana w’umuturanyi wari wabasuye, agarutse asanga uwari umugabo we yapfuye yimanitse akoresheje agatambaro yaziritse ku giti cya sharupante (charpente) y’inzu.

Uwambajimana yagize ati: “Nari maze kumutekera icyayi duseka nta kibazo. Ndamubwira nti sheri waje tugaherekeza uyu mwana? Aranga ngo arumva ajugumira..(..). Ngarutse nsanga yiyahuye. Mu busanzwe, iyo twabaga turyamye, hazaga ikintu kikamutigisa, nkamukomanga agakanguka…(..). Urupfu rwe narweretse Imana.”

Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Kazungu Philipe, yemeje iby’urupfu rw’uwo mugabo, yongeraho ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane neza icyo yazize.

Ndayambaje yashakanye na Uwambajimana tariki ya 27 Ukuboza 2020.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma y’ibyumweru bibiri arongoye
    Iyo Ni imyuka mibi ntibirirwe bashakisha ikindi kindi,kuko siwe wa mbere si nuwa kabiri,roho mbi ziterwa na byinshi kdi gahunda yazo ni ukwica ni ukurimbura nta kindi.

  2. Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma y’ibyumweru bibiri arongoye
    Iyo Ni imyuka mibi ntibirirwe bashakisha ikindi kindi,kuko siwe wa mbere si nuwa kabiri,roho mbi ziterwa na byinshi kdi gahunda yazo ni ukwica ni ukurimbura nta kindi.

  3. Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma y’ibyumweru bibiri arongoye
    Uwo mudamu usigaye yikomeze k’Uwiteka kuko niwe utahiwe.

  4. Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma y’ibyumweru bibiri arongoye
    Uwo mudamu usigaye yikomeze k’Uwiteka kuko niwe utahiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *