Nyaruguru: Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Maraba yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Nyiraneza Rose wari Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Maraba, mu Karere ka Nyaruguru ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho akekwaho kunyereza umutungo w’Ikigo nderabuzima yayoboraga mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yatangaje ko ubuyobozi bw’akarere ari bwo bwashyikirije RIB uyu muforomo.

Avuga ko Nyiraneza Rose yafashwe nyuma y’aho ubugenzuzi (Audit) bwerekanye ko Miliyoni 8 z’Amafaranga y’u Rwanda yanyerejwe mu Kigo Nderabuzima cya Kabirizi yahoze ayobora mbere yo kujya kuyobora icya Maraba.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yongeyeho ko ibindi biteganywa n’amategeko ari byo bigiye gukurikiraho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *