Prossy Mayanja nyina w’abahanzi nka Jose Chameleone, Weasel Manizo, na Pallaso, , aherutse kubagwa umutima byihutirwa mu kigo cy’umutima cya Mulago nyuma yo guhura n’ikibazo cyo gucika intege mu minsi yashize maze agatakaza ubwenge.
Nk’uko byatangajwe na Dembe FM hamwe n’umunyamakuru wa KFM mu ntangiro z’iki Cyumweru bivugwa ko Prossy amaze imyaka myinshi ahanganye n’ibibazo by’umutima ariko kuri iyi nshuro bikaba byarushijeho gukomera.
Yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Mulago, aho inzobere mu buvuzi zasuzumye indwara ye biza kugaragara ko imiyoboro y’amaraso ishinzwe gutwara amaraso kumutima we yagabanutse buhoro buhoro, ibyo bikaba byaramuteye kunanirwa.
Igihe yari mu bitaro, abahungu be, Weasel Manizo na Pallaso, bari iruhande rwe, bamwitaho cyane. Aba bahanzi bombi basuye kenshi ibitaro bya Mulago, bareba ubuzima bwa nyina ndetse no kuvurwa mu rwego rwo hejuru.


