Nyina wa Diamond yamusabye kurongora Tanasha

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platinumz, Kassim Sandra Sanura, yasabye uyu muhungu we kurongora umukunzi we Tanasha Donna bafitanye umwana w’umuhungu.

Mama Dangote asanga ngo nta wundi mugore Diamond yarongora uruta uriya munyamakurukazi ukomoka mu gihugu cya Kenya.

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram abwira umuhungu we.

Ati” Tuza wabonye urumuri, Simba (Diamond Platinumz)”.

Bivugwa ko Tanasha Mama Dangote asanga umuhungu we akwiye kuzarongora bashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2020, nk’uko uriya muhanzi yigeze kubimusezeranya.

Cyakora cyo ni kenshi byagiye bivugwa ko aba bombi bashobora gukora ubukwe ariko bikarangira bupfuye ku munota wa nyuma.

Sandra Sanura ari gukangurira umuhungu we kuzarongora Tanasha mu gihe abizi neza ko hari abakobwa benshi yagiye akundana na bo ariko bikarangira batabanye.

Aba barimo Hawa Mayoka, Jokate Mwegelo, Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobetto n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *