Nyirabukwe wa Teta Sandra, Proscovia Musoke Mayanja, avuga ko Teta Sandra ari umuntu mukuru kandi uzi icyo ashaka, bityo ko ibyo kuba umugabo we yaba yaramukubise, byatijwe umurindi n’uko ari icyamamare. Mu gihe umukazana we akaba n’umugore wa Chameleone, Daniella Atim Mayanja avuga ko uyu mukecuru akingira ikibaba abahungu be, we ntacyo yabivuzeho. Aganira n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda kuri iki kibazo, nyina wa Weasel yavuze ko iki kibazo cyasakaye kubera ko umuhungu we ari umu-star. Yavuze ko Teta sandra azi icyo ashaka kandi ko adakwiriye gufatwa nk’umuntu utagira kivurira warenganyijwe. Yagize ati ” Biriya byose biterwa n’uko umuhungu wanjye ari icyamamare. Niyo mpamvu iyo habaye amakimbirane mu rugo rwe bihita bisakara. Yakomeje ati ” Sandra ni umuntu mukuru, azi icyo ashaka.” Proscovia Musoke Mayanja ashinjwa guhishira Weasel n’igihe cyose yabaga yakubise Teta Sandra, yahitaga abyivangamo amubuza kujya kuri polisi ngo ” Ibyo ntiwabikora Se w’abana bawe.” Kuri ubu Teta Sandra n’abana be babiri yabyaranye na Weasel bari i Kigali nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yabitangarije The New Times. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Weasel yatangiye ibitaramo muri iki gihe akaba agiye guhera ahitwa Mubende.


