Nyir’inzu yafungishije urugi inzoka nzima mu guhangana n’abapangayi batishyura

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ufite amazu akodesha (nyir’ibyondo) mu gace ka Kunda Kindu mu Mujyi muto witwa Kitui muri Kenya, yafungishije inzoka nzima ku nzugi zibamo abapangayi batarishyura ubukode.

Aya makuru yagarutsweho cyane nyuma y’aho abapangayi bari bari bavuye mu kazi umunaniro ari wose, ariko bagasanga inzugi zifungishijwe inzoka y’icyatsi.

Abantu uruhuri baje kureba ibyabaye gusa inzoka yari itaziritse cyangwa hari ubundi buryo bwatuma itahava, yanga kuva ku rugi.

Ibi byatumye bamwe bakeka ko nyir’amazu afite imbaraga za gipfumu.

Guverineri wa Nairobi, Mike Sonko, ari na we washyize hanze ayo mafoto yavuze ko nyir’ibyondo yagiraga ngo abapangayi bamwishyure ibirarane bya Nzeri n’Ukwakira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *