Dr Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda avuga ko nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari yacitse intege kimwe n’abayoboke b’iryo shyaka ariko nyuma akaza gukomeza umurongo we.
Ni mu kiganiro abayobozi b’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda n’abanyamakuru cyateguwe na Media Impact communities ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017.
Dr Habineza yavuze ko yari yacitse intege bitewe no gutsindwa mu matora ya perezida wa Repubulika. Gusa ngo nyuma yaje gukomezwa n’abayoboke b’iri shyaka ku buryo ngo politiki ayikomeje kandi ishyaka rye rizakomeza politiki itarwanya leta ahubwo ritavuga rumwe na leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko yumvaga ari bubone amajwi hejuru ya 70% ariko ngo yaje gutungurwa n’ayo yabonye atageze no kuri 5%.
Aya matora yaje kwegukanwa n’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu gihe abandi bari bahanganye barimo Philippe Mpayimana na Dr Frank Habineza baje gutsindwa.
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


