Umusaza n’umukecuru bo muri New Zeland baherutse gutungura abantu ubwo bapfiraga umunsi umwe nyuma y’amasaha macye bizihije isabukuru y’imyaka 61 bari bamaze bashakanye.
Uyu musaza witwa Peter n’umukecuru we Ruth batabarutse mu ri uku kwezi kwa Gicurasi, aho umukecuru yabanje gupfa mu masaha ya mugitondo, hanyuma umusaza we akaza kumukurikira nyuma y’amasaha 9 gusa umunsi umwe.
Nk’uko byatangajwe n’umukobwa wabo mukuru, ngo aba bombi baranzwe n’urukundo yewe ngo umwe nta ho yabashaga kuba yajya assize undi.
Peter wari ufite imyaka 86 n’umukecuru we Ruth w’imyaka 83, bashakanye mu mpera z’umwaka wa 1957.
Peter yageze muri kiriya gihugu ari umwimukira aza gukundana n’uyu mukecuru we bapfiriye umunsi umwe, bakaba ngo bari intangarugero muri sosiyete bari babayemo.
Babyaranye abana 3 ari bo Michael, Simon ndetse na Caroline bose bakaba barashinze ingo zabo.


